Ese abakinnyi b'abanyarwanda nta bakunzi bagira? - Pavelh Ndzila wa Rayon Sports mu mvugo ikakaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa Rayon Sports wahoze akinira APR FC, Pavelh Ndzila ababazwa no kuba iyo hari ikibazo kivutse byose bishyirwa ku bakinnyi b'abanyamahanga ko ari bo bagira imyitwarire idahwitse.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio&TV10 cyagarutse mu buzima bwe muri APR FC mu myaka ibiri yayimazemo.

Yavuze ko ari imyaka myiza, yayigiriyemo ibihe byiza cyane kuko yatwaranye na yo ibikombe kandi atazibagirwa imikino yose batsinze Rayon Sports akinira uyu munsi.

Agaruka ku myitwarire mibi yamuvuzweho akaba ari yo mpamvu yatandukanye na APR FC ntimwongerere amasezerano, yabajije umunyamakuru iyo ari yo.

Ati "imyitwarire mibi ni iki? Nakoze iki? Imyitwarire mibi igomba kugenwa n'ikintu runaka, ese nasuzuguye umuyobozi? Nasuzuguye umutoza? Oya nta kibazo nagiranye n'umuntu uwo ari we wese."

"Uzi ko nitwaye nabi hanze y'ikibuga aze abimbwire, usibye ibyo abantu, abanyamakuru bagenzi banyu bavugaga ko natannye nshwana n'umugore mu gihe icyo gihe nari narashatse, umugore wanjye yaje hano rimwe gusa nyuma ajya mu Bufaransa."

Ku kuba iyo myitwarire mibi ivugwa ku bakinnyi b'abanyamahanga, Pavelh Ndzila yabiteye utwatsi cyane yibaza impamvu ari bo bashyirwa mu majwi cyane niba abakinnyi b'abanyarwanda bo ari abere, ese ngo nta bakunzi bagira?

Ati "niba ari muri APR FC, kuki ari abakinnyi b'abanyamahanga bagira imyitwarire mibi? Abakinnyi b'abanyarwanda ntibagira abagore? Ntibagira abakunzi? Ni abanyamahanga gusa bagira abakunzi? Sinzi impamvu bivugwa, ugomba kubaza abantu bavuga ibi? Kubera iki iyo hari ikibazo cy'imyitwarire mibi, simvuga abantu ba APR, ndavuga abayobozi, abanyamakuru, wenda abafana, kuki iyo hari ikibazo cy'imyitwarire mibi kuki bavuga ngo ni abanyamahanga?"

Yavuze ko ibivugwa ko byaba biterwa no kuba abakinnyi b'abanyamahanga batajya bakunda kujya mu biruhuko atari byo kuko we umugore n'abana be bari mu Bufaransa, kujya mu biruhuko muri Congo Brazaville aba agiye kureba nyina kandi ntabwo yamarayo iminsi irenze 4.

Pavelh Ndzila ntabwo yumva ukuntu imyitwarire mibi yose ishyirwa ku bakinnyi b'abanyamahanga



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11881

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)