Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 22 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga ku rwego rw'Igihugu ku igihembwe cy'ihinga cya 2026 A.
Igihembwe cy'ihinga cya 2026 A cyatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi haterwa ibigori mu Gishanga cy'Urwonjya kiri ku buso bwa hegitari 115.
Ni igishanga gisanzwe gihingwamo ibirayi n'ibigori bisimburana. Gikoresgwa n'abahinzi 1.742 bibumbiye muri Koperative Abishyize Hamwe Urwonjya.
Dr. Nsengiyumva yabwiye abahinzi ko hari intambwe bari gutera mu kongera umusaruro kuko bavuye kuri toni imwe kuri hegitari ubu bakaba bageze kuri toni eshanu.
Ati 'Ntabwo mukiri abatebo ahubwo musigaye mupakira ibitebo mukoherereza abandi.'
Yavuze ariko ko bishoboka kongera uwo musaruro kurushaho bakawukuba kabiri na bo barabimwemerera.
Yagize ati 'Turamutse dukoze neza dushobora kubona toni 10 kuri hegitari. Ese ntitwazabishobora uwabigira umuhigo? Uwo ni umuhigo tuzagaruka kureba ko twawuhiguye isarura rigeze.'
Yabwiye kandi abahinzi bose muri rusange ko uwo mujyo wo kongera umusaruro ugomba kujyana n'ingamba zo gukora ubuhinzi buvuguruye.
Ati 'Kugira ngo tubone umusaruro uhagije dukwiye gukora ku buryo ahantu hose hashobora guhingwa haba mu bishanga, ku misozi no mu mibande. Dukwiye kandi kugerageza guhinga imbuto nziza, dukoresha ifumbire y'imvaruganda n'imborera.'
Yakomeje ati 'Ahantu hatari amazi nko mu gishanga dukwiye kwitegura kuzuhira bibaye ngombwa kuko iyo izuba rivuye akenshi dutakaza umusaruro. Ahatari amazi mushobora no kuhahinga ibihingwa byera vuba nk'ibishyimbo cyangwa bidakenera amazi menshi nk'imyumbati.'
Dr. Nsengiyumva yibukije abahinzi ko izo ngamba ari zo zizafasha Igihugu kugera ku ntego cyihaye yo gukuba kabiri umusaruro w'ubuhinzi kandi bikanazamura iterambere ry'ababukora.
Ati 'Umusaruro w'ubuhinzi dushaka ko wikuba kabiri kandi iyo wikubye kabiri za mituweli n'amafaranga mubibona bitabagoye na gato. Mutekereze kandi n'ubwishingizi bw'ibihingwa Leta yabashyiriyeho kuko iyo ibihe bibaye bibi buramugoboka.'
Umwe mu banyamuryango ba Koperative Abishyize Hamwe Urwonjya, Banzubaze Ferdinand yavuze ko mbere icyo gishanga bagihingaga ariko ntibabure guhura n'inzara kubera kubikora mu kajagari.
Ati 'Mbere ya 2008 iki gishanga twagihingaga mu buryo bw'akajagari buri wese ahinga uko abyumva igihe ashakiye. Harimo ibijumba, amateke n'inzuzi ahandi tukaharagira amatungo kuko ntabwo cyari gitunganyije cyose.'
Yavuze ko ubu ibyo byabaye amateka kuko bishyize hamwe bashinga koperative n'igishanga kiratunganywa babasha kuvugura ubuhinzi ku buryo ubu cyababereye ishingiro ry'ubuhinzi bw'umwuga.





