Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye abagabo bagenzi be kurinda imibiri ya bo no gudasesagura amafaranga bajya mu bagore ko byibuze bashaka abatarenze bane.
Uyu muhanzi uzwiho gukundwa cyane n'igitsina gore ndetse na we akaba ataborohera, yagiriye inama abagabo kugira ubwenge.
Ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram status).
Yagize ati "kwangiza imibiri yanyu munata amafaranga yanyu mu bakobwa batandukanye ntaho byakugeza mu buzima. Sinzi niba mwese muzabyitondera, mushake umugore umwe cyangwa babiri wakabya ukagira batatu waba urimo kunyura muri byinshi ugashaka 4."
Diamond Platnumz washakanye na Zuchu, avuze ibi mu gihe yabyaranye n'abagore babatu batandukanye banabanye nk'umugore n'umugabo bakaza gutandukana, barimo Zari Hassan babyaranye babiri, Tanasha Donna babyaranye umwe, Hamissa Mobetto babyaranye umwe.