Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Weasel yavuze ko akunda cyane umugore we Sandra Teta kandi ubu nta kibazo bafitanye.
Atangaje ibi nyuma y'uko mu minsi ishize uyu mugore we yamugonze akajya mu bitaro.
Mu biganiro yatanze mu bitangazamakuru byo muri Uganda, Weasel yavuze icyaba cyose Teta ari umugore kandi ibyabaye ni impanuka.
Ati "Uko byagenda kose ni umugore wanjye akaba umubyeyi w'abana banjye. Ndamukunda cyane kandi ibyabaye ni impanuka, igikwiye ni uko twitekerezaho buri wese akiga kumva mugenzi we. Tugomba gukomeza ubuzima kuko icy'ingenzi ni uko ngihumeka.'
Agaruka ku byabaye isomo byamuhaye, yagize ati "Ibi bintu byanyigishije gutuza no kuba iwanjye, ntabwo nari narigeze mba iwanjye cyane nk'ubu. Reba ibyabaye, ntekereza ko byandinze byinshi bibera iyo hanze.'
Uyu muhanzi yavuze ko ubu ikimuhangayikishije ari igihe icyuma bamushyize mu kuguru kizaviramo, gusa avuga ko abaganga bamwitayeho ndetse azanakira vuba.