Perezida wa Rayon Sports yashimiye cyane Uwayezu Jean Fidele, yemera ko yagiranye ibibazo n'abo bakorana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yemeye ko yagiranye ibibazo na bamwe mu bayobozi bafatanya kuyobora iyi kipe umunsi ku munsi ariko ko bicaye bakabiganiraho bigakemuka.

Ni mu kiganiro yatambukije ku muyoboro wa YouTube w'iyi kipe aho yagarutse kuri byinshi byari bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe byanatumye hagenda hatutumba umwuka utari mwiza.

Thaddée yahereye ku nama y'Inteko rusange y'iyi kipe iheruka kuba tariki ya 7 Nzeri 2025, aho yavuze ko yagenze neza nubwo hari utuntu tumwe na tumwe tutagenze ariko bazicara bakadukosora.

Ati 'birumvikana ko mu byo umuntu akora agenda agerageza gukosora, harimo utuntu duto twagiye tugaragaramo kandi koko aho abantu bari hagaragaramo uruntu runtu ariko muri rusange yagenze neza.'

'Imyandikire y'inama, gufata imyanzuro y'inama kugira ngo tuyigezweho harimo utuntu wenda tuzagenda dukosora, harimo utuntu twagiye tubona tutari twiza kandi byose byakozwe natwe n'ubundi tuzakosorwa natwe, cyane cyane mu byemezo n'imyanzuro harimo utuntu natubonye mbona ntabwo tumeze neza.'

Amakuru avuga ko imyanzuro bafatiye mu Nama y'Inteko Rusange atari yo yabagezeho, ubwo bari bamaze kuyohererezwa basanze hari ibintu bihabanye n'ibyo bayivugiyemo.

Ku ngingo yo kuba yaba afitanye ibibazo na bamwe mu bayobozi bo muri 'Board' (Inama y'Ubutegetsi) ndetse n'abo bakorana muri Komite Nyobozi, yavuze ko ntazibana zidakomanya amahambe bityo ko bicaye bakabikemura.

Ati 'baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe ariko na none iyo ziyakomanyije cyane zirakomeretsanya, iyo rero mutangiye gukomeretsanya nibwo mwicara mugatuza, igisubizo rero naguhereza twarabibonye ko habayeho gukomanya amahembe ni yo mpamvu twavuze tuti reka twicare dushyireho amategeko ahamye atuyobora buri muntu munshingano ze.'

'Twaravuze ngo reka dushyireho abanyamwuga mu ikipe, uyu munsi njyewe perezida sinjye mu miyoborere y'icungamari cyangwa ngo njye mu zindi nzego za Rayon Sports zitanandeba ahubwo hajyemo abanyamwuga, ni muri urwo rwego rero, bivuze ngo ayo mahembe nubwo yakomanye ariko turi gushaka ibisubizo.'

Yanagarutse ku mushinga w'Akanyenyeri byagiye bivugwa ko atamera, ibintu yamaganiye kure avuga ko iyo aba atawemera atari kwiyandikisha.

Ati 'ntariyandikisha nibwo naba ntawushyigikiye, naniyandikishije ndi nimero ya mbere. Kwiyandikisha kugira ngo mbe umunyamuryango w'uwo mushinga, aho bigende neza bize gutandukana no kuba umunyamuryango wa Rayon Sports, kuba umunyamuryango wa Rayon Sports bituruka muri Fan Club ntabwo bituruka ku kanyenyeri, icyo cyumvikane neza nacyo.'

'Nk'uko amategeko yubatse kugira ngo ube umunyamuryango biva muri Fan Club, akanyenyeri kadusaba kwiyandikisha nk'abafana kugira ngo tujye tubona uko dutera inkunga ikipe yacu Rayon Sports.'

Yashimangiye ko kuwanga yaba yimennye inda kuko yagize uruhare rukomeye mu kuwubaka no kugera aho ugeze.

Yashimiye uwahoze ayobora Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele kuko nubwo umushinga warangiye ariko ni we watangije Akanyenyeri kubakiyeho byose.

Ati 'Buriya uriya mushinga nubwo twawutangiye ejobundi tugiye mu buyobozi, n'ubundi wari usanzwe uhari kuko akanyenyeri 702 kari gahari karatangijwe na Jean Fidele [Uwayezu], icyo twakoze iyo ugeze mu kintu ntabwo utangira ibyawe uhera ku byo abandi bakoze, ndashimira cyane Jean Fidele watangije uriya mushinga natwe tukaza tukawagura, abazaza nyuma na bo bazaza barebe aho tugejeje n'aho Isi izaba igeze bagure.'

Yavuze ko ari umushinga mwiza warangiye kandi yizeye ko uzatanga umusaruro ku ikipe, yasabye abakunzi b'iyi kipe kwiyandikisha kugira ngo bakomeze bafashe Rayon Sports bihebeye.

Twagirayezu yavuze ko umwuka mubi uvugwa hagati ye n'abandi bayobozi washakiwe igisubizo
Yashimiye Uwayezu Jean Fidele yaje asimbura



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11818

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)