Ubwo yarimo yumvisha inshuti, abavandimwe Album ye 'Umuyoboro' yenda gushyira hanze, Alex Dusabe yasaruyemo miliyoni 14 Frw.
Ni ibirori byaraye bibaye mu ijoro ryakeye muri Dove Hotel ku Gisozi tariki ya 14 Nzeri 2024 aho byari byitabiriwe na bamwe mu byamamare.
Abari bitabiriye ibi birori barimo Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement aho banaguze iyi Album ibihumbi 500 Frw.
Byari byitabiriwe kandi n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi we akaba yaguze iyi Album miliyoni 2 Frw.
Mutesi Scovia yavuze ko The Ben yamutumye ko iyi album ayiguze miliyoni 1 Frw. Bosco Nshuti, Massamba Intore, Muyoboke Alex na David Bayingana buri umwe yayiguze ibihumbi 500 Frw.
Nyambo Jessica wayiguze ibihumbi 200 Frw, Mariya Yohana wayiguze ibihumbi 250 Frw, umuyobozi wa 'Chorale de Kigali' watanze ibihumbi 500 Frw. Authentic Events yatanze miliyoni 1 Frw n'abandi banyuranye.
Yakusanyije 14450000 Frw, ni mu gihe iyi album azayimurika tariki ya 14 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali.