Umuhoza Shemsa umugore wa Killaman yahishuye ko mu minsi ya mbere umugabo we agitangira gukorana na Nyambo yamufuhiraga cyane azi ko amuca inyuma.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yari abajijwe ukuntu abasha kubana n'amagambo abantu birirwa bavuga ko umugabo amuca inyuma, mu majwi hagakunda kugarukamo izina Nyambo.
Shemsa yavuze ko na we mbere yabikekaga bikanamubabaza ariko akaba yaraje gusanga atari ukuri baba bahujwe n'akazi.
Ati 'ntabwo ngiye guca ku ruhande, kera Yannick [Killaman] agitangirana na Nyambo nibwo nafuhaga, narafuhaga ariko nyuma byarashize nagiye mbona ko ari akazi, bahuzwa n'akazi nta kindi.'
Yavuze ko bitari byoroshye kumva ibyo abantu bavuga, kongeraho 'comments' zazaga kuri filime ndetse n'ifuhe rye iyo areba nabi yari gusenya ariko yagerageje kubirwanya kandi arabitsinda.
Yavuze ko icyamufashije kumva ko nta kintu kiri hagati Killaman na Nyambo ari uburyo umugabo yamwitwaragaho mu rugo.
Muri Werurwe 2024 nibwo Killaman na Shemsa bakoze ibirori by'ubukwe bw'agatangaza, abahanga mu by'ubukungu bemeza ko bwari buhenze cyane, hari nyuma y'imyaka 8 babana nk'umugore n'umugabo.