Byari ibirori bibereye ijisho hagati ya Adonis Jovon Filer na Uwase Kamali Kathia wo muri Mackenzies nyuma y'igihe bakundana bahisemo kubana akaramata guhera kuri uyu wa Gatanu.
Ibirori byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 aho habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye Jalia Hall&Garden.
Nyuma yo gusaba no gukwa habaye gusezerana imbere y'Imana ndetse no kwiyakira byose byabereye muri Jalia Hall&Garden.
Adonis Jovon Filer usanzwe ukinira APR BBC akaba yari agaragiwe na benshi mu bakinnyi bakinana barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.
Kathia na we akaba na we yari yashyigikiwe na benshi mu byamamare birimo Mackenzies, itsinda abarizwamo ry'abavandimwe be barimo na Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.
Bakoze ubukwe nyuma y'uko Adonis Jovon Filer tariki ya 1 Mutarama 2025 yari yasabye Kathia wo mu itsinda rya Mackenzies ko yamubera umugore undi na we arabyemera, amwambika impeta ya fiançailles.