Mu gihe Rayon Sports itazi igihe izakinira na Singida n'aho umukino uzabera, iyi kipe yo muri Tanzani yo ivuga ko ibizi umukino uzaba tariki ya 20 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, umukino ubanza ukaba uzabera mu Rwanda.
Byari biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 19 na 21 Nzeri ariko haje kubamo ikibazo cy'ikibuga aho Stade Amahoro itazaboneka guhera tariki ya 15 kugeza tariki ya 28 Nzeri kubera Shampiyona y'Isi y'amagare izaba ibera mu Rwanda.
Bari bizeye ko bashobora gukinira kuri Kigali Pele Stadium ariko baza kubwirwa na CAF ko iki kibuga kitemewe.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yasabye FERWAFA kuyisabira muri CAF umukino ube wakigizwa inyuma ukazaba nyuma y'isiganwa ry'amagare ariko kugeza ubu nta gisubizo barahabwa.
Mu kiganiro umuvugizi w'ikipe ya Singida yahaye ISIMBI yavuze ko izo mpinduka zose batazizi icyo bazi ni uko umukino uzaba tariki ya 20 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium.
Ati "Twe tuzi igihe umukino uzabera, batubwiye ko tuzakina tariki ya 20 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium, izo mpinduka ntazo tuzi. Kuba ikibuga kitemewe ntabyo tuzi ayo ni amakuru mashya."
"Twebwe turi ikipe izakirwa, ubwo niba harabaye impinduka bapfa kuzabitumenyesha hakiri igihe ariko ibyo nakubwiye ni uko tuzakinira kuri Kigali Pele Stadium."
Kuba biteguye kuzasezerera Rayon Sports yagize ati "turimo kwitegura na bo barimo kwitegura, duhurire mu kibuga. Buri wese arimo kwitegura ashaka intsinzi."