Ni gahunda bitabiriye ku wa 29 Kanama 2025, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ahakorera Igororero ry'Abana rya Nyagatare.
Bamwe mu bitabiriye iri somo bavuze ko bungukiyemo byinshi by'ingirakamaro mu mategeko, byatumye barushaho gukarishya ubwenge bwabo bujyanye n'ubutabera bw'abana.
Asiimwe Norah, yabwiye IGIHE ati 'Uru rugendo rwadufashije kongera guhuza ibyo twabwirwaga mu ishuri. Byatumye nibonera intera u Rwanda rugezeho mu kubaka ibikorwaremezo bifasha mu butabera bw'umwana. Twabonye ari igikorwa cyiza, kibumbatiye ubutabera bw'umwana budasiga uburenganzira bwe, nyuma y'uru ruzinduko; nkaba nanashishikariza abandi bose bafita aho bahurira n'umwana, kumuha agaciro igihe cyose.'
Izi nyungu azisangiye na Niyitegeka Jean Marie Vianney wari witabiriye uru rugendoshuri. Yavuze ko aya ari amahirwe yo kwibonera ibyo bize mu bitabo, akaba yizeye ko bizamufasha mu kazi ke nyuma y'amasomo.
Yagize ati 'Twiboneye neza uko abana bakoshereje sosiyete bafatwa, mu buryo bubavura aho kubahana bisanzwe. Ibi si ibihano ahubwo ni ukubanagura. Aha rwose baragororwa, bakiga amashuri kuva kuri yayandi abanza kugeza ku yisumbuye, ndetse n'ay'imyuga.''
Niyitegeka yanejejwe no kubona abana bitabwaho n'abahanga mu buzima bwo mu mutwe, bakabavura banabategura kuzagaruka mu buzima bwo hanze no mu muryango nyuma yo kugororwa, akabona ko uru ari urugero rwiza umuntu wese ugira aho ahurira n'ubutabera bw'umwana akwiye gukurikiza, akumva umwana mu buryo bwose bumufasha kugororoka aho kumuhana yihanukiriye.
Umwarimu akaba n'Umuyobozi wa porogaramu y'amasomo arebana n'Ubutabera bw'Abana, Bigirimana Consolate, yavuze ko uburyo bwo kwigisha abanyeshuri babikoreye ahari ingero z'ibyo biga, ari gahunda ishyizwe imbere na ILPD, kuko intego yabo ari ugushyira mu ngiro ibyizwe mu ishuri mu bitabo.
Ati ''Gahunda nk'iyi iba iri mu murongo wo guha imbaraga z'ubumenyi abanyeshuri bacu bagahuza ibyo bize mu ishuri n'ibyo babona mu bikorwa n'aho bibera. Nk'aha bari kureba uko umwana yitabwaho mu burenganzira bwe iyo yamaze kugera mu igororero, haba mu bijyanye n'uburenganzira bwe nk'uregwa mu rukiko cyangwa uwakatiwe igihano, hazirikanwa imibereho ye, uburezi bwe, n'ubuzima bwe muri rusange. Urumva ko ari isomo ryiza ku banyeshuri bacu kugira ngo bacengere neza ibyo biga by'ubutabera bw'umwana.''
Iyi gahunda yo kwigisha amategeko ku butabera bw'abana yatangiye mu 2023 ikaba imaze kwitabirwa n'abagera kuri 65.


