Abayobozi b'i Burayi iyo bari imbere ya Trump baradagadwa nk'akana kafashwe kiba amaronji- Tito Rutaremara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Tito Rutaremara yagarutseho binyuze mu nyandiko y'igitekerezo yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agamije kugaragaza 'uko Trump asuzugura Abanyaburayi'.

Yavuze ko mbere y'uko Trump ajya ku butegetsi byari bizwi ko Amerika itegeka Isi, ariko byagera ku Banyaburayi benshi bakibwira ko ari abafatanyabikorwa b'iki gihugu cy'igihangange.

Ati 'Ubundi twari tuzi ko Amerika itegeka Isi yose ariko twibwiraga ko Abanyaburayi ari abafatanyabikorwa bayo atari abagaragu ba Amerika. Trump niwe watweretse ko Abanyaburayi ari abagarugu nk'abandi bose.'

'Trump akikubita ku butegetsi yahuye n'abayobozi b'i Burayi bagize NATO arababwira ati 'Amerika izaguma gutanga amafaranga menshi muri NATO kandi ari mwe irengera? Muhaguruke mutange amafaranga', icyantangaje ni uko bahise bavuga ngo 'ndiyo bwana'.'

Tito Rutaremara yakomeje avuga ko ahandi Trump yagaragarije ko ategeka Abanyaburayi ari uburyo yitwaye mu kibazo cy'intambara y'u Burusiya na Ukraine.

Ati 'Igihe cya Trump wa kabiri yabwiye Abanyaburayi ati 'ndashaka ko intambara y'u Burusiya na Ukraine ihagarara, Abanyaburayi bati 'ko twari twarumvikanye ko tuzayirwana kugeza igihe tuyitsindiye?', Trump ati 'ibyo ni ibyanyu njye ndashaka ko ihagarara'.'

'Igihe bagihugiye muri ibyo, Trump ati 'Amerika n'u Burusiya birahurira muri Riyadh muri Arabie Saudite, Abanyaburayi barasakuza bati 'kuki tutabanje kubiganiraho? Trump ati 'Ese mwe ko muhugiye mu ntambara, muyitegure niba mubishoboye'. Abanyaburayi bati 'ese kuki utabwiye Zelenskyy,Trump ati 'nabe aretse nzaba mubwira'. Abanyaburayi bakoresha inama nyinshi, bakagenda bavuga ko batezemera ibyo Trump akora, bakazikorana na Zelenskyy buri gihe.'

Tito Rutaremara yagaragaje ko iyo abayobozi b'i Burayi bari imbere ya Trump, baba bameze nk'umwana uri mu ikosa

Bashyiriweho imisoro, bacisha make

Tito Rutaremara yavuze ko Trump yongeye kugaragaza ko asuzugura Abanyaburayi ubwo yashyiraga imisoro ku bicuruzwa bituruka iwabo byinjira muri Amerika, ndetse birangira nabo bacishije make.

Ati 'Twibwiraga ko Abanyaburayi ari ibihangange wenda ko bari bwigane u Bushinwa ahubwo bazingira imirizo mu maguru aho kwihagararaho, noneho bashaka uko bakwinginga Trump ngo nibura abagabanyirize imisoro, bohereza Umukuru wa EU, aragenda apfukamira Trump. Trump ati 'mugende nzareba uko mbagabanyiriza.'

'Abanyaburayi barakomeza barasakuza bati 'kuki Trump yemera kumvikana n'u Burusiya yaretse tugakomeza kurwana n'u Burusiya ko tuzabutsinda,Trump abyumvise arabahamagara ati 'rero umutekano wacu nka Amerika urabungabunzwe kuko intambara iri kure y'igihugu cyacu; Trump arabategeka ati 'mwongere ingengo y'imari yanyu ho 5% mubone uko mugura imbunda zihagije kandi mujye muzigura iwacu muri Amerika; bati 'Ndiyo bwana'.'

Tito Rutaremera yagaragaje ko ubwo Abanyaburayi bamenyaga ko hari inama Trump ari gutegura igomba kumuhuza na Putin, bateye induru ariko biba iby'ubusa.

Ati 'Abanyaburayi barasakuza bati 'ubwo se muzaganira ibiki? Kuki utatubwiye ngo dufatanye tuganire ku byo uzavuga?'; Trump arabihorera. Bati 'none se niba muzavuga ibyo mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya kuki utabwiye Zelenskyy, Trump arabihorera. Babonye Trump yabihorereye bati 'basi uzemeze u Burusiya ko bukwiriye guhagarika intambara', Trump arabihorera. Trump yakira Putin muri Alaska n'icyubahiro cyinshi cyane, bibabaza Abanyaburayi bati 'ko ari umwanzi, kuki amwakiriye atyo'?'

Tito yavuze ko Trump amaze guhura na Putin, uyu muyobozi w'u Burusiya yamusobanuriye ko 'guhagarika imirwano nta bibanje kubahirizwa bidashoboka kandi ko ibyiza babanza kuganira ku mpamvu zateye iyi ntambara. Trump arabyemera. Abanyaburayi inama irangiye bati 'Trump natubwire ibyavuye muri iyo nama? Trump arabihorera. Bati 'ese nibura nabwire Zelenskyy' ; Trump ati 'niba ari Zelenskyy,… naze'. Abanyaburayi bati 'ariko turamuherekeza? Trump ati 'nimuze'.'

'Trump yakira Zelenskyy bamarana isaha, amwemeza bya bindi yumvikanye na Putin ko nta guhagarika imirwano nta bibanje kubahirizwa kandi ko hari ibice azaha u Burusiya, Zelenskyy aremera, abaza Trump ati 'Nonese se boss byose birangiye basi uzaduha umutekano', Trump arabyemera. Amaze kuganira na Zelenskyy Abanyaburayi amarana nabo iminoto 30; ati 'Harya murashaka iki basha?' kwa guhagarika imirwano bashakaga kuko bari bamenye ko Trump atakiyivuga bararuca bararumira.'

Tito Rutaremara yavuze ko 'Uwapfuye kugerageza ni Chancelier w'Abadage wapfuye kuvuga ati 'Nyakubahwa ntabwo wakongera ukinginga Putin akemera guhagarika intambara, Trump ati 'Oya, n'ikibazo cy'u Rwanda na RDC baganira barwana'. Ubu rero ikibazo cy'Abanyaburayi kuko babuze ikindi bakora, basigaye basaba ko ari bo bazahagarara hagati ya Ukraine n'u Burusiya mu kugarura amahoro muri Ukraine imishyikirano irangiye. Trump ati 'ibyo ni ibyanyu, ariko muri iki gihe muri gufasha Ukraine, muteranye amafaranga muze mugure imbunda iwacu, twe ntacyo gufasha uretse kubagurisha imbunda n'ubutasi. Abanyaburayi bati 'Ndiyo bwana'.

Yavuze ko abayobozi bose b'i Burayi iyo bari imbere ya Trump baba bafite ubwoba nk'ubw'umwana wibye amaronji.

Ati 'Chancelier w'u Budage, Friedrich Merz, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Sir Keir Starmer na Perezida Macron w'Abafaransa ; ibyo bihangange by'i Burayi iyo bari imbere ya Trump barapapa nk'akana kafashwe kiba amaronji.'

Tito Rutaremara ashimangira ko Trump asuzugura Abanyaburayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-i-burayi-iyo-bari-imbere-ya-trump-barapapa-nk-akana-kafashwe-kiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)