Shampiyona y'Isi y'Amagare izatangira ku wa 21-28 Nzeri 2025, ikinirwe mu Mujyi wa Kigali.
Bimaze iminsi bitangazwa ko imihanda amagare azaba ari kunyuramo izajya iba ifunzwe kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ariko mu masaha y'ijoro imihanda igakoreshwa uko bisanzwe.
Itangazo Umujwi wa Kigali wasohoye rigaragaza imihanda izakoreshwa n'abatega bisi rusange mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare rigaragaza ko ibyapa abagenzi bahagararagaho bizahinduka.
Riti 'Mu gihe cy'iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy'urugendo rwose kuko ibyapa baviramo byahindutse.'
Indi nkuru wasoma ivuga ku mihanda izakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare
Menya imihanda izakoreshwa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri #KigaliYacu ubwo tuzaba twakira Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Ikitonderwa: Mu gihe cy'iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy'urugendo rwose kuko ibyapa baviraho byahindutse.⦠pic.twitter.com/aZZ4xhQUT6
â" City of Kigali (@CityofKigali) September 17, 2025
