Umuhanzi ukunzwe na benshi, Niyo Bosco yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Irene Mukamisha avuga ko ari ibihe atigeze atekereza ko bizabaho.
Tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo bwa mbere Niyo Bosco yari agaragaje umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, yarimo amwifuriza isabukuru nziza.
Nyuma y'iminsi mike akaba yahise amwambika impeta ya fiançailles maze amusaba ko igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.
Hari mu birori biteguye neza byabereye kuri La Palisse Gashora aho uyu muhanzi yari yitwaje na guitar aririmbira umukunzi we.
Inyuma mu mugongo we aho yari ahagaze hari amagambo yanditseho ngo "will you marry me?" Cyangwa ngo "wakwemera gushyingiranwa nanjye?"
Mukamisha watunguwe n'uyu muhango wari witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe, yabyemeye.
Niyo Bosco akaba yavuze ko atari azi ko ibintu nk'ibi bizaba ariko akaba ari byo bintu by'agaciro kuko bimubayeho.
Ati "Hari igihe uba utazi ko igihe kizagera, ntabwo nigeze nisanga mu bintu nk'ibi ariko ni byo bintu by'agaciro kuko nabigezeho ubu."
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi bitewe n'ubuhanga bwe n'ubutumwa buba buri mu ndirimbo aririmba.