Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi, bajyanywe gukamurwamo ibiyobhabwenge (muri Rehabilitation) i Huye.
Ni nyuma yo gusangwa mu kabari amasaha yarenze n banapimwa bagasangwamo ibiyobyabwenge, bahise bafungwa.
Tariki ya 11 Nzeri 2025 Polisi y'u Rwanda yemeje ko abahanzi babiri Ariel Wayz na Bobo batawe muri yombi kubera kurenza amasaha yo gutaha bari mu kabari.
Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo batawe muri yombi bahita bajya kubafunga. Bahise bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.
Icyo gihe yagize ati "Yego barafunzwe."
Aba bahanzi bakaba bafatiwe hamwe n'inshuti za bo bari mu kabari barengeje amasaha yo gutaha yashyizweho na leta.
Nyuma yo kubata muri yombi baje kubapima ibiyobyabwenge, ibipimo byerekana ko bakoreshaga n'ibiyobyabwenge.