Abarenga ibihumbi 10 bitabiriye gahunda ya 'Smart Ibiruhuko' mu 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Smart Ibiruhuko' ni gahunda ya MINICIT n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye yatangijwe muri Nyakanga 2025 aho ifasha abana bari mu biruhuko mu kubaha amasomo atandukanye mu by'ikoranabuhanga binyuze kuri murandasi.

Abanyeshuri bahabwa aya masomo bifashisha mudasobwa zo mu bigo by'amashuri no mu bigo by'urubyiruko ndetse abandi babasha kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bakayakurikira bari iwabo mu rugo.

Igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abiga tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (TVET), ndetse n'urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga MINICT yatangaje ko ihuje n'icyerecyezo cy'Igihugu mu by'ikoranabuhanga.

Yagize iti 'Iyi gahunda ni igice kimwe kigize umushinga mugari wa Leta y'u Rwanda 'One Million Rwandan Coders (1MRC)' washyizweho ku ntego yo kuba mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko, bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding.'

'Smart Ibiruhuko' kandi igamije gufasha abanyeshuri kubyaza umusaruro ibiruhuko bunguka ubumenyi bushya bazakenera cyane ejo hazaza byuzuzunya na gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2) igamije kongerera Abaturarwanda ubumenyi mu by'ikoranabuhanga bukenewe muri iki kinyejana cya 21.

MINICT igaragaza ko mu gihugu hose abagera ku 10.245 bitabiriye ayo masomo muri ibi biruhuko birangiye ndetse bahabwa impamyabumenyi zigera kuri 12,889 mu masomo atandukanye mu by'ikoranabuhanga bahawe.

Muri abo kandi harimo abagera ku 2.644 barangije amasomo menshi kurenza rimwe ari yo pamvu impambumenyi bahawe zirenga umubare wabo ndetse harimo abagera kuri 14 batsinze neza bahembwa ibirimo ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa zigendanwa na tablets.

Muri ayo masomo harimo ubumenyi bw'ibanze mu by'ikoranabuhanga (Digital Literacy), gusesengura amakuru mu ikoranabuhanga, kubaka porogaramu za mudasobwa, gukoresha Ubwenge Buhangano (Applied AI), Python Essentials, JavaScript Essentials, Internet of Things (IoT), UI/UX Design, ndetse n'ayandi menshi atandukanye.

Abanyeshuri bitabiriye iyo gahunda bishimiye ubumenyi bakuyemo bamwe bavuga ko bizatuma bakomeza mu masomo ajyanye na ryo ndetse ko ubumenyi bungutse mu by'ikoranabuhanga bagiye kubwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Gahunda ya 'Smart Ibiruhuko', MINICIT ivuga ko ari imwe mu ntambwe ziganisha ku urugendo rw'u Rwanda rwo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.

Amasomo yatangwaga binyuze mu ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yitabiriye igikorwa cyo gusoza irushanwa ryo kwandika
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranbuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yageneye ubutumwa abitabiriye Smart Ibiruhuko
Abana bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye
Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bahembwe mudasobwa
Abitabiriye Smart Ibiruhuko bishimiye ubumenyi bahawe
Amagare y'abana ni bimwe mu bihembo byatanzwe
Muri Smart Ibiruhuko hanabayemo irushanwa mu bijyanye no kwandika
Ubuyobozi bw'ibigo bifite abana bitwaye neza mu irushanwa ryo kwandika na bo bagenewe ishimwe
Gahunda ya Smart Ibiruhuko ihuje na gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwigisha abakiri bato ikoranabuhanga
Abanyeshuri bahawe amasomo muri 'Smart Ibiruhuko bahawe impamyabumenyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-10-bitabiriye-gahunda-ya-smart-ibiruhuko-mu-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)