Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 5, yitabiriwe n'abagera kuri 24 mu gihe cy'amezi atatu, bize amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri, kumasha no guhamya intego, amayeri y'urugamba, kunyura mu nzitane no guhangana n'abahungabanya umutekano ahantu hatuwe.

Ubwo yasozaga amahugurwa ku mugaragaro; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw'umwete, umurava n'imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cy' imyitozo, abasaba gukomeza kurangwa n'umuhate mu rwego rwo kuzuza neza inshingano kinyamwuga.

Ati 'Turabashimira kuba musoje amahugurwa ariko murasabwa kutirara kuko muracyafite igihe cyo gukomeza kwihugura, guhamya intego no kurushaho kuzamura urwego kugira ngo muzakomeze guhesha ishema Polisi y'u Rwanda n'igihugu muri rusange aho muzaba mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.'

IGP Namuhoranye kandi yabibukije kuzakorana neza na bagenzi babo basoje aya mahugurwa mu byiciro byabanje, ashimira n'abarimu babahuguye, yizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buzakomeza gushyigikira ikigo kugira ngo amahugurwa ahatangirwa kimwe no mu bindi bigo bya Polisi by'amahugurwa akomeze kugenda neza.

Aya mahugurwa ahabwa abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw'ibanze mu bijyanye no gukoresha intwaro, aho abayitabiriye bayasoza bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zose bahabwa zo kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe, mu buryo budasanzwe kandi no mu bihe bigoye, bakabikora kinyamwuga bubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw'umwete, umurava n'imyitwarire myiza byabaranze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-24-basoje-amahugurwa-yihariye-mu-bijyanye-no-gukoresha-intwaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)