Spiro na Mount Kigali University byinjiye mu bufatanye buzateza imbere ubushakashatsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amasezerano hagati y'impande zombi yashyizweho umukono ku wa 22 Kanama 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gufashanya gukora ubushakashatsi bubyara ibisubizo birimo ibyo kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko nk'ikigo gikorera ibikoresho byacyo byinshi mu Rwanda, cyari gikeneye kugirana imikoranire n'ikigo gifite ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no kurengera ibidukikije.

Akomeza avuga ko ubu bufatanye bugamije kongera urubyiruko rubona akazi no kongera imbaraga nshya mu kigo.

Yagize ati 'Izi moto zikoresha amashanyarazi ziri gukorerwa hano mu Rwanda, rero ubu bufatanye buzaba ari ubwo gusangira ibitekerezo, kuzana abanyeshuri kwimenyereza umwuga, gufasha iyi kamunuza gutanga amasomo ahuye n'ibyo abanyeshuri bazakenera mu buzima bwa buri munsi, ndetse no kuzamura uru ruganda.'

Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko nka kaminuza bashyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abana ariko bagakora n'ubushakashatsi, bityo kugirana amasezerano na Spiro bizabafasha cyane muri icyo gice cy'ubushakashatsi.

Ati 'Twagiranye amasezerano n'ishami rya Spiro rishinzwe ubushakashatsi, bivuze ko tuzafatanya muri urwo rwego, tugakora ubushakashatsi buzana ibisubizo mu muryango Nyarwanda, ariko noneho bunafasha abanyeshuri bacu, kuko babonye ahantu ho gukorera ubushakashatsi bwabo.'

Christian Ibishimishije wiga Ikoranabuhanga (IT) mu mwaka wa kane muri Mount Kigali University, yavuze ko bari basanzwe bagorwa no kubona aho bakorera imenyerezamwuga, gusa ubu bigiye gukemuka kubera aya masezerano iyi kaminuza yagiranye na Spiro.

Ati 'Nk'ubu nari ndi gushaka aho nkorera imenyerezamwuga, usanga ari ibintu bigoye kuko ntuba uzi aho ubariza, na hake ubonye usanga batakwakiriye. Gusa ubwo ikigo kigiranye amasezerano na Spiro, tuzajya tujyayo nta nkomyi kuko tuzaba twizeye ko batwakira.'

Muri aya masezerano kandi Spiro yashyizeho igabanyirizwa ku banyeshuri n'abakozi b'iyi kaminuza bifuza ibinyabiziga byabo, ndetse igenera impano ya moto eshanu iyi kaminuza zo kuyifasha mu bikorwa bitandukanye.

Ikigo gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi Spiro na kaminuza ya Mount Kigali University binjiye mu bufatanye bugamije gukora ubushakashatsi
Umuyobozi mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko ubu bufatanye na Spiro buzabafasha mu kwigisha no guha imenyerezamwuga abanyeshuri babo
Spiro yageneye moto eshanu Mount Kigali University zo kuyifasha mu bikorwa bya buri munsi
Abanyeshuri bishimiye ubufatanye kaminuza ya Mount Kigali University yagiranye na Spiro, bavuga ko buzabafasha mu myigire yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-na-mount-kigali-university-byinjiye-mu-bufatanye-buzateza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)