Abarenga 3300 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y'Indangamuntu koranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ndetse bikomereza no mu Itorero Indangamirwa. Ni cyo kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y'ikoranabuhanga ku baturage.

Biteganyijwe ko kizagezwa ku rwego rw'utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.

Nyuma y'iki gikorwa, umuturage azajya ahabwa 'code' izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa NIDA bwatangarije The New Times ko kuva ubwo bukangurambaga bwatangira, abantu 3300 bamaze kwiyandikisha muri iyo gahunda kandi ko muri Nzeri 2025 izagezwa mu gihugu hose kugira ngo Abaturarwanda bose babashe kuyungukiramo.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga yavuze ko bugamije kugenzura no kwemeza amakuru bwite y'abaturage.

Ati 'Ubu turi mu gikorwa cyo kugenzura no kwemeza amakuru bwite y'abaturage, sisitemu nyayo y'indangamuntu nshya izatangira gukora mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.'

Indangamuntu y'ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk'uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka 'token' ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y'indangamuntu.

Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y'Indangamuntu y'ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.

Abantu bamaze kwiyandikisha muri gahunda y'umushinga w'indangamuntu koranabuhanga bageze ku 3300
Gahunda yo kwiyandikisha yatangirijwe muri EXPO2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-3300-bamaze-kwiyandikisha-muri-gahunda-y-umushinga-w-indangamuntu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)