Uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB, Polisi n'abaturage bagaragaje ikibazo cy'isaranganywa ry'amazi ridakorwa neza.
Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy'igabanyuka ry'amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, uyu mugabo yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomo yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho nyamara binyuranyije n'amabwiriza ya WASAC Group.
Iti 'Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ari yo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.'
RIB yahamije ko ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi byaburiye abakoresha inshingano n'ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry'umuturage n'Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n'amategeko.
RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk'ibi mu bindi bice by'Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.
#RIB ku bufatanye na @Rwandapolice yafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry'umuyoboro w'amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.
Uyu afunzwe nyuma yuko abaturageâ¦
â" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 22, 2025
