RIB yatangaje ko muri iyo myaka hibwe arenga miliyoni 81Frw.
Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, ku wa 04 Kanama 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko guhera mu 2023 kugeza mu 2025 bamaze kwakira ibirego 272 by'ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Dr. Murangira yavuze ko muri miliyoni zirenga 81 Frw zibwe hagarujwe miliyoni 63 Frw.
Ati 'Iyo urebye usanga ayagarujwe ari ku kigero cya 77% cy'ayibwe ariko hakagarujwe menshi cyangwa se ntanibwe. Ayo arenga 20% atagaruka ni menshi, ni amafaranga y'Abanyarwanda aba agiye ku maherere.'
Dr. Murangira kandi yaburiye abantu bakoresha nimero ya (078)-830, avuga ari bantu bakunda kwibasirwa n'abantu bakora ubu bujura kuko bumva ko ari abantu bifite ndetse bahora bahuze.
Yagize ati 'Iyo tubabajije impamvu bibasira abafite izi nimero baratubwira bati 'abantu bakoresha iyo nimero tuba twizeye ko hariho amafaranga, ikindi ni abantu bafite inshingano nyinshi baba bahuze, bityo kubashuka biroroha'. Abantu bakoresha iyi nimero bakwiye kwitonda cyane.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibi bikorwa by'ubujura bituma umuturage atagira ituze n'umudendezo ku mutongo we, bityo na bo ari yo mpamvu bahora bashakisha abakora ibi byaha bafatanyije na RIB.
Yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bakora burimo ubwo bari gukora bwiswe 'Bime Amatwi' bakangurira abaturage kugira amakenga igihe cyose umuntu atangiye kubashuka cyane abasaba amafaranga ababwira ko hari ibintu runaka agiye kubafasha.
Yagize ati 'Duhora twigisha abaturage n'ubu turimo turabikora muri 'Bime Amatwi', kugira ngo birinde aba bantu babariganya babizeza ibitangaza. Ni bumve ko ntawuzaguha ibintu by'ubuntu, ndetse be kwizezwa ibitangaza kuko igihugu kigendera ku mategeko.'
Ubu bujura ni icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Uhamijwe na cyo ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
