Impaka mu Badepite ku kwemerera abafite imyaka 15 kuboneza urubyaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyagarutsweho ku wa 4 Kanama 2025 ubwo biteguraga gutora itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda.

Uyu mushinga ukubiyemo ingingo zirenga 111 wateguwe hagamijwe guhuza amategeko ajyanye na serivisi z'ubuvuzi, ingingo yo kugabanya imyaka yo kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z'ubuvuzi ishyirwamo hagamijwe guhangana n'ibibazo by'inda ziterwa abangavu.

Imibare igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Depite Izere Marie Ingrid yavuze ko uyu mushinga awushyigikiye ariko hakwiye gushyirwaho uburyo bwatuma umwana afashwa kwirinda gusama cyangwa gutera inda.

Ati 'Nshyigikiye uyu mushinga nk'uko batugaragarije ibihumbi 22 by'abangavu batwaye inda zitateganyijwe mu 2024, koko izi ngamba zigomba gushyirwamo imbaraga. Ariko gufasha serivisi zo kuboneza urubyaro hatabanje gushyirwaho uburyo bunoze bwo kwita ku myitwarire iboneye n'ingaruka bishobora guteza ikwirakwira ry'izindi ndwara kandi na zo zifite ubukana ku buzima bwabo zikaba zakwibasira abakiri bato ari na bo Rwanda rw'ejo?'

Yagaragaje ko bishobora kuvamo ingaruka zo kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati 'Ni gute ubu burenganzira bugiye guhabwa aba bana twabuhuza no gukomeza gushishoza tugendeye mu kwifata no kwirinda izindi ndwara zose zandurira aho zikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo muri rusange.'

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko kwemeza iyi ngingo byaba binyuranye n'andi mategeko igihugu kigenderaho kuko umuntu w'imyaka 15 atakwihagararira mu butabera.

Ati 'Muri uyu mushinga ho tubona ko umwana w'imyaka 15 uwo mwana yemerewe kuba yakwifatira ibyemezo kuri serivisi z'ubuvuzi kandi bishobora kuba byamugiraho ingaruka nkaba mbona byaba binyuranye n'andi mategeko avuga ko umuntu ushobora gushyikirizwa urukiko, mu bijyanye n'ubutabera byose.'

Depite Niyorurema Jean Rene yagaragaje ko adashyigikiye ko iyi ngingo itorwa ngo umwana yemererwe kujya kwishakira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati 'Ikigaragara ni uko twirukankiye kugira ngo turebe ubushakashatsi bwo hanze kugira ngo turebe uko hanze bikorwa ariko ikigaragara ni uko ubukangurambaga ntabwo bwashyizwemo imbaraga, twagiye tureba ibindi byorezo byagiye biza ariko ubukangurambaga mu guterwa inda zitateganyijwe cyangwa virusi itera SIDA, imbaraga zabaye nke nkaba numva na cyo cyaba ari ikibazo ko ubukangurambaga bwagabanyutse ahubwo tukihutira kugira ngo turebe hanze ubushakashatsi hanze uko bikora, icyo byabyaye, nkaba numva twagaruka ku bukangurambaga mbere yo kugira ngo duhe aba bana uburenganzira ngo bahabwe serivisi z'ubuvuzi.'

Yavuze ko bibaye ngombwa ko iki cyemezo gifatwa byajya bisaba ko umubyeyi cyangwa urera umwana yajya amenyeshwa ko umwana.

Ku rundi ruhande Depite Tumukunde Hope Gasatura we yemeza ko abana bakwiye guhabwa serivisi z'ubuvuzi ariko bigakorerwa abafite imyaka 16 kuko ari bo bafite indangamuntu.

Ati 'Iriya myaka 15, nzi ko iyo tugiye kwa muganga muri serivisi iyo ari yo yose badusaba indangamuntu kandi 15 umwana aba ataragira indangamuntu ese buriya imyaka myiza ntiyari kuba 16 kugira ngo umwana koko agende wenyine adakeneye umubyeyi cyangwa undi umurera?'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko mu bihe byashize hakoreshejwe ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganyijwe ariko ntibyatanga umusaruro.

Yavuze ko no ku ndwara zabayeho ubukangurambaga butagiye butanga igisubizo kirambye ariko mu gihe bifatanyije n'ibisubizo bya gihanga byagiye bitanga umusaruro.

Ati 'Ingero zagiye zitangwa, umubare usa nk'aho udahinduka mu myaka myinshi ishize ubukangurambaga bukorwa ariko ugasanga ikibazo kiracyahari […] ubukangurambaga burafasha, uburere burafasha ariko kugira ngo bigerweho neza ni uko guhuza ubukangurambaga, uburere, uruhare rw'umuryango n'abandi ukabihuza n'ibisubizo bigendeye ku bumenyi cyangwa ibikoresho byakwifashisha ibyo ni byo bitanga umusaruro mwiza kandi ugaragara.'

Yongeyeho ati 'Muri za 1980 na 1990 hari indwara zari zihari zari zikomeye icyo gihe nk'ubwandu butera SIDA, icyo gihe ibyabanje ni ukwigisha abantu kwifata ariko impinduka igaragara twaje kuyibona igihe ibindi bikoresho byagiye bitangwa, nk'imiti n'ibindi ubu tukaba tugeze ku rwego rw'aho abashakashatsi bari kwegera kubona urukingo.'

Minisitiri Dr. Butera yavuze ko 'ingaruka abantu bagira ku buzima bwabo ariko reka tunavuge ababakomokaho. 38% by'abana bavuka kuri aba bangavu bagira aho bagira igwingira kandi koko birumvikana, uri umwana w'imyaka 15, ntabwo wabyiteguye, ntabwo urarangiza ishuri ugize urubyaro, umwana agira ibibazo. Twavuze ibyo kugwingira ariko umwana agira ibibazo byo mu mutwe.'

Yashimangiye ko bidakwiye kuba buri mwaka mu Rwanda haba hari abana barenga 9000 bafite ibyago byo kugwingira kandi hari uburyo bishobora kwirindwa.

Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage ,Uwamariya Veneranda, yavuze ko ingingo zitandukanye zigize itegeko ry'ubuvuzi zizwe neza ku buryo rizakemura ibibazo bihari
Minisitiri Dr. Yvan Butera yavuze ko imiti n'ubukangurambaga iyo bifatanyije bitanga umusaruro
Abadepite bitabiriye inteko rusange ni 80

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twirukankiye-kureba-uko-hanze-bikorwa-impaka-mu-badepite-ku-kwemerera-abafite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)