Perezida Trump yasabye kubahirwa ko yarangije ikibazo cy'u Rwanda na RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Trump yagarutse ku kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social.

Ni ubutumwa Trump yanditse asubiza umunyamakuru akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Charlamagne Tha God, ukunze kumwibasira no kunenga politike ye.

Uyu mugabo akunze kunenga uko Trump yitwara, ibyemezo afata ku bijyanye n'abimukira n'ivanguraruhu, ndetse agashimangira ko ntacyo uyu munyapolitike akora ngo ahindure ubuzima bw'abirabura bo muri Amerika.

Mu gusubiza Charlamagne Tha God, Trump yavuze ko adakwiriye kugira icyo amuvugaho kuko atazi ibigwi bijyanye n'ibyo yakoze 'Nko kurangiza intambara eshanu zirimo iyari imaze imyaka 31 hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, aho abantu miliyoni zirindwi bapfuye, ndetse hakaba nta herezo ryari rihari rigaragara.'

Nubwo Trump yatangaje ibi, nta ntambara iri hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo igihari Amerika iri kugerageza gutanga umusanzu mu gukemura ni ikibazo cy'umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi biturutse ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Iki kibazo cy'umwuka mubi gishingiye ahanini ku mutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahawe rugari muri RDC, ndetse bakaba bakomeje imigambi yo gushaka gutera u Rwanda.

Uruhande rwa RDC rwo rushinja u Rwanda gukorana n'ihuriro AFC/M23 kugeza ubu rigenzura ibice binini byo mu Burasirazuba bw'iki gihugu. Ni ibirego u Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi, rushimangira ko M23 ari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda beguye intwaro kubera ihohoterwa n'ihezwa bakorerwa n'ubuyobozi bw'igihugu cyabo.

Ku wa 27 Kamena 2025, nibwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington DC agizwe n'ingingo nyamukuru ebyiri: gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda n'akarere muri rusange no gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi bizashingira kuri gahunda ihuriweho yo ku wa 31 Ukwakira 2024, yateguriwe mu biganiro bya Luanda byahuzaga intumwa z'u Rwanda n'iza RDC, biyobowe na Angola.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko hari inama ziteganyijwe mu minsi ya vuba zizanafasha kumenya neza uko ibikorwa bikubiye mu masezerano bizakurikirana.

Ati 'Hari inama iteganyijwe ku wa 4 Kanama 2025 i Washington ariko nyuma yaho izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC dusimburana. Iyo nama rero ni yo izashyira ku murongo ibikorwa bizakorwa kuko iyi gahunda yo gusenya FDLR ifite ingengabihe yayo y'iminsi 90, hari n'indi minsi 30 yiyongeraho yo gushyira ibintu ku murongo ariko iminsi y'ibikorwa yo ni iminsi 90.'

Perezida Trump yasabye kubahirwa ko yarangije ikibazo cy'u Rwanda na RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-trump-yasabye-kubahirwa-ko-yarangije-ikibazo-cy-u-rwanda-na-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)