Ibirambuye ku mahame yasinywe n'u Rwanda na RDC ku bufatanye mu bukungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahame yasinyiwe muri Amerika ku wa 1 Kanama, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, RDC ihagarariwe n'inzobere mu rwego rw'ubukungu, Amerika ihagariwe n'umujyanama wayo mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Nk'uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika ibisobanura, aya mahame agaragaza icyerekezo gihuriweho mu gukemura ibibazo bimaze igihe mu karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari, no guharanira iterambere rusange.

U Rwanda na RDC byiyemeje kurwanya no gukuraho burundu ibikorwa binyuranyije n'amategeko bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kuko bigaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guhungabanya amahoro, umutekano n'imiyoborere myiza mu karere.

Bihamya ko iterambere ry'urwego rw'ingufu n'ibikorwaremezo ari ingenzi ku iterambere ry'inganda, cyane cyane mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse no mu iterambere ry'imibereho y'abaturage.

U Rwanda na RDC byiyemeje gushakisha ahantu byafatanya, cyane cyane mu bikorwaremezo mpuzamipaka, ibyanya by'inganda bihuriyeho, ubukerarugendo bwambukiranya imipaka n'amasoko mpuzamipaka, hagamijwe ukwishyira hamwe kw'akarere n'iterambere rirambye nk'inkingi y'amahoro arambye.

Urwego rw'ingufu

U Rwanda na RDC bishaka gukorana kugira ngo byongere umusaruro w'ingufu z'amashanyarazi zitunganywa, kugira ngo ibikorwa by'inganda n'abaturage bigende neza.

Byagaragaje ko ku bufatanye n'ibindi bihugu byo mu karere, hanashingiwe ku igenamigambi ry'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bizifatanya mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Ruzizi III no gucukura gas methane mu Kiyaga cya Kivu mu buryo burambye.

Ibikorwaremezo

U Rwanda na RDC byiyemeje gufatanya mu kubaka ibikorwaremezo bibifitiye akamaro byombi, cyane cyane ibyo mu rwego rw'ubwikorezi, ububiko bw'ikoresho, ibijyanye n'isakazabumenyi n'itumanaho, amasoko ndetse no kureshya abashoramari ngo baze bashore imari mu mishinga y'akarere.

Ibi bihugu byagaragaje ko iyi mishinga igomba guhuzwa n'umuhora wa Lobito uzubakwamo umuhanda wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Lobito muri Angola na RDC ndetse na Zambia kugira ngo woroshye ubwikorezi. Ni umushinga ushyigikiwe na Amerika.

Imicungire ya Pariki n'ubufatanye mu by'ubukerarugendo

Impande zombi zitegerejweho gufatanya hagamijwe kongera imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije na pariki cyane cyane ku bice bihanaho imbibi, ndetse ibi byose bigakorwa hubahirijwe amahame ya siyansi mu bijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima.

Impande zombi zemeranyije kandi gushyira imbaraga mu gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano buhuriweho mu bice bihanaho imbibi hagamijwe kongera imikoranire n'ubufatanye mu kurwanya ibibazo byugarije pariki.

U Rwanda na RDC kandi bizashyiraho uburyo bw'imikorere butuma ubukerarugendo bwambukiranya imipaka burushaho gutera imbere mu buryo burambye, kandi buri gihugu kigashyigikira ikindi muri iyi gahunda.

Ikindi ibi bihugu byemeranyije mu rwego rw'ubukerarugendo ni ukwinjiza abaturage mu bikorwa byo kubungabunga pariki kandi bakajya basaranganya umusaruro wazivuyemo.

Ubuzima rusange

U Rwanda na RDC byitezweho gufatanya mu bikorwa byambukiranya imipaka, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry'ibyorezo no guteza imbere urwego rw'ubuzima.

Ibihugu byombi bizajya bizasangira amakuru mu guteza imbere ubushakashatsi ndetse n'amahirwe mu by'ubucuruzi bushingiye kuri serivisi z'ubuzima.

Kubyaza umusaruro ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Ibihugu byombi byiyemeje gukorera mu mucyo mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ndetse bikanafatanya muri urwo rwego rw'ingenzi mu bukungu.

Byiyemeje kandi gufatanya mu gukumira ko icukurwa n'icuruzwa ry'amabuye y'agaciro bidakoreshwa n'imitwe y'iterabwoba mu kwigwizaho umutungo. Byaniyemeje gufatanya mu gushyiraho urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro rukorera mu mucyo, kuva ku icukurwa ry'amabuye y'agaciro kugera ku icuruzwa ryayo.

Ibi bizarushaho kongera agaciro k'uru rwego ndetse binatume ibihugu byombi birushaho kubyungukiramo mu buryo bw'ubukungu.

Iyi ngingo kandi izajyana no kuvugurura ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa mu kajagari, kugira ngo uru rwego rwose rwaguke. Hazanashyirwaho ingamba zihuriweho mu rwego rwo kurwanya ruswa, ubucuruzi butemewe n'amategeko no kurushaho gukorera mu mucyo.

Impande zombi kandi zemeje ibijyanye no koroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa rukorwa hagati y'imipaka y'ibihugu byombi. Ibihugu byombi kandi byiyemeje gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku buryo rushobora gukurura ibigo mpuzamahanga bikarushoramo imari.

Andi mahirwe yo kwaguriramo ubufatanye

U Rwanda na RDC byifuza gushaka izindi nzego byakoranamo, bishingiye kuri aya mahame kuko biyabona nk'urubuga ruhoraho rwakomeza kubifasha mu iterambere rihuriweho ndetse no mu bwigenge mu bijyanye n'ubukungu.

Mu yandi mahirwe ahanzwe amaso harimo ay'ubufatanye mu guteza imbere ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura, ishoramari rishingiye ku buhinzi n'ubworozi, uburezi, siporo ndetse n'imyidagaduro.

Ni iki kizakurikiraho?

Ubufatanye mu by'ubukungu ni imwe mu ngingo z'ingenzi zikubiye mu masezerano y'amahoro ya Washington u Rwanda na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Amerika.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko nubwo iyi ngingo iri mu masezerano y'amahoro, hazasinywa amasezerano yihariye mu by'ubukungu.

Yagize ati 'Azaba amasezerano yihariye, bya bindi by'ubufatanye hagati y'impande zombi, kongerera agaciro amabuye y'agaciro, biracyaganirwaho. Turizera ko n'impuguke zizumvikana kuri aya masezerano kugira ngo azashyirweho umukono mu bihe biri imbere.'

Byitezwe ko amahame mu bufatanye mu by'ubukungu ari yo azashingirwaho mu gusinya amasezerano y'ubufatanye mu by'ubukungu, nk'uko byagenze ku masezerano y'amahoro ya Washington.

U Rwanda na RDC byiyemeje gufatanya mu rwego rw'ubukungu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirambuye-ku-mahame-yasinywe-n-u-rwanda-na-rdc-ku-bufatanye-mu-bukungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)