Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, ubwo Itorero Angilikani ry'u Rwanda ryizihizaga imyaka 100 rimaze mu Rwanda. Ni ibirori byabereye kuri Diyoseze ya Gahini mu Karere ka Kayonza, aho iri torero ryatangiriye imirimo.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko Perezida wa Repubulika ashimira Itorero rya Angilikani ku butumire bamuhaye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 ndetse akanarishimira uruhare ryagize mu guteza imbere Abanyarwanda.
Ati 'Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda naje mpagarariye, nejejwe no kwifatanya namwe uyu munsi muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 Itorero Angilikani rimaze rikorera mu Rwanda. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifurije Itorero Angilikani ry'u Rwanda isabukuru nziza y'imyaka 100, isabukuru y'ubuntu bw'Imana bugaragarira mu bikorwa by'iri torero mu Rwanda.'''
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda yakomeje avuga ko mu myaka 100 iri torero rimaze ryagiye rikura, ryamamaza ubutumwa bwiza ndetse rinagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Yavuze ko muri iki gihe ryizihiza iyi myaka ari umwanya wo gushima Imana kubera ineza n'urukundo yagiriye Abanyarwanda yaba mu gihe cyiza no mu gihe cy'amateka ashaririye.
Ati ''Ni n'umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukisuzuma tugafata ingamba nshya zo gukosora ibitaragenze neza muri uru rugendo rwose. Iyi sabukuru y'imyaka 100 iri torero rimaze, itubere intangiriro y'urundi rugendo rwo kurushaho gutera imbere haba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda tunashimangira imvugo igira iti roho nziza mu mubiri muzima.''
Perezida wa Sena. Dr. Kalinda yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda ishima ibikorwa by'iri torero mu Rwanda mu rwego rwo gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho myiza y'abaturarwanda, iterambere ry'ubukungu ndetse n'imiyoborere myiza.
Ati ''Leta y'u Rwanda irashima ubufatanye bw'Itorero Angilikani mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho y'Abaturarwanda muri rusange. Muri ibyo bikorwa harimo iby'uburezi mu kubaka ibigo by'amashuri y'inshuke, amashuri abanza, ayisumbuye, amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro ndetse n'amashuri makuru na za Kaminuza.''
Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yavuze ko igituma barateguye yubile yo kwizihiza imyaka 100 ari ukugira ngo bishimira ibyiza Imana yabakoreye muri iyi myaka yose.
Ati ''Ni imyaka 100 yivugabutumwa ryuzuye, ni imyaka 100 yo kwigisha abakristo ivugabutumwa, kubigisha kwita ku buzima bw'abantu. Turashima ko inkingi twubakiyeho zirimo ivugabuytuma, kwigisha no kwita ku buvuzi ari ikintu Imana yakoresheje tukanashima impinduka zabaye mu mibanire no muri sosiyete Nyarwanda.''
Musenyeri Dr. Mbanda yavuze ko mu yindi myaka 100 iri imbere bagiye gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere, gukuza abakristo mu buryo bw'imyigishirize ndetse no gukorera mu mucyo ku buryo buri wese abazwa inshingano. Yavuze ko muri iyi myaka bazarushaho gukorera mu mucyo ku buryo buri mukristo wese azamenya gahunda z'itorero n'intumbero rifite.
Abakristo barishimira iterambere bagejejweho n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda
Kankindi Grace ufite imyaka 80 wavukiye muri iri torero rya Angilikani akanarikuriramo, yabwiye IGIHE ko yishimira ko iri torero ryamufashije mu kumenya Imana, amenya kubaha no kugendera mu murongo mwiza utumye anasaza neza.
Ati 'Hano Kayonza na Gatsibo nta mashuri twari dufite, nta vuriro nk'iri rya Gahini twari dufite ariko aho Angilikani iziye yatuzaniye kumenya Imana, inatuzanira amashuri, amavuriro n'ibindi byinshi byatumye ubuzima bwacu bugenda neza.''
Mwizerwa Dina we yagize ati ' Itorero Angilikani ryatwubakiye ibitaro bivura amagufwa ku buryo uretse n'abaturage ba hano risigaye rinafasha abanda benshi baturuka mu zindi Ntara, turarishimira ko ritatuzaniye umwuka wera gusa ahubwo banatuzaniye n'ibikorwaremezo bifatika.''
Itorero Angilikani ry'u Rwanda ryashinzwe mu 1925 rishingwa na Captain Godfrey wahereye muri Diyoseze ya Gahini. Kuri ubu iri torero rifite abayoboke barenga miliyoni 1,5 mu Rwanda hose.
Mu byo bishimira bagezeho muri iyi myaka 100 harimo amashuri arenga 1300 arimo amashuri y'inshuke 853, amashuri abanza 258, amashuri yisumbuye 137 ndetse na Kaminuza eshatu.
Bishimira ko bubatse ibitaro bitatu, ibigo nderabuzima 18, hoteli,, inzu z'ubucuruzi, n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye bifasha Abanyarwanda.












