Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Meddie Kagere yavuze ko atigeze ahura n'umugabo waje amushakisha avuga ko ari se ubwo yakinaga muri Simba SC kuko yari azi neza ko atari se kandi yanavuganye na papa we akamubwira ko atigeze aza kumureba.
Muri 2021 ni bwo muri Tanzania hadutse inkuru itangaje yavugishije benshi y'umugabo wari utuye Mbezi Makabe muri Dar es Salaam witwa Vedasto Katologi avuga ko yabyaye Kagere wakiniraga Simba SC icyo gihe akaba yaravuze ko atibuka umugore bamubyaranye, gusa ngo azi ko ari umuhungu we akaba yarasabaga kumubona yewe yanabyemera bakaba bakora DNA.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Meddie Kagere yavuze ko atigeze ahura na we ndetse ko nta n'impamvu n'imwe yari gutuma abikora.
Ati 'ntabwo nigeze mpura na we kuko hariya muri Simba SC hari abantu bayumva bakumva ko ari ikipe nto ariko ntabwo wapfa kugera ku mukinnyi wa bo uko wiboneye batabanje kumenya ibintu byose, rero we ukuntu yabivugaga ni abantu bakunda imbuga nkoranyambaga cyane, yabigize nk'umuntu wamubwiye ko usa n'uyu mukinnyi ntabwo yaba ari umwana wawe, rero akabifata nk'imikino ariko bigakomeza, noneho nkanibaza nk'umuntu wavuga ko uriya ari umubyeyi wanjye kandi azi ko mfite ababyeyi yaba abikuye he.'
'Uko yabivuze umuyobozi yarampamagaye ahita ambwira ngo hari umuntu uri hano uvuga ko ari papa wawe, ni byo? Ndamubwira nti papa ntabwo yaza hano atabimbwiye, arambaza ngo yaba ari inde? Nti ese uyu aranzi? Nti niba ari papa wanjye yakubwira amazina y'abantu bo mu rugo, aho tuba. Nahise mpamagara papa ndamubaza nti bambwiye ko waje, ni byo koko, ati naba nza muri Tanzania gukora iki?'
Yahise abwira umuyobozi we kugenda akamubaza amazina ye ndetse n'amazina ya Meddie Kagere, 'amazina yavuze twasanze atari n'umuyisilamu. Nabwiye umuyobozi amazina ya papa musaba ko amubwira amazina ya mama, avuga ko atayibuka ngo bahuriye ku mupaka wa Kenya.'
Ni ikintu yafashe nk'aho yashakaga kumenyekana abantu bamumenye kubera ko muri Tanzania bakunda ibyo bintu byo kuba bamenyekana bakavugwa cyane.
Kuko yari azi icyo agamije yanze no kugira icyo abivugaho icyo gihe, avuga ko uwo muntu wavuze ko ari papa we bamureke, ababaza niba arimo kuvuga ko yamwihakanye.
Ati 'n'abanyamakuru babimbabjijeho nababwiye ko nta mwanya w'ibyo mfite, uwo muntu uvuga ko ari papa wanjye nta kibazo, niba ariko yavuze nta kibazo ntacyo twabikoraho, kuba ari we se bivuze iki? Papa wanjye se ari kurega ko namwanze?'
Yanze kugira icyo abivugaho abasaba kuvugisha uwabizanye kuko iyo ajya kubivugaho ari byo byari kubitiza umurindi cyane.
Meddie Kagere wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports na Police FC mu Rwanda Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC n'izindi, yavukiye muri Uganda akaba ari n'aho ababyeyi be batuye kugeza uyu munsi.