Byabaye ku wa 6 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Cyamugani, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe muka Se witwaga Mukantwari Thacienne w'imyaka 63, amukubise ifuni mu mutwe.
Byose byaturutse ku makimbirane uyu mugabo yagiranye n'umugore we, arahukana. Uwo mugabo yavuze ko byatewe na muka Se, ibyatumye ategura kumwica.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko ku bufatanye bwa RIB, abaturage na Polisi, batabaye, bagasanga nyakwigendera yapfuye.
Ati 'Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza gusuzumwa, naho ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro, ndetse RIB ikaba yatangiye iperereza.'
CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage n'izindi nzego gutangira amakuru ku gihe bakumira icyaha kitaraba.
Ingingo ya 107 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.