'Ryoshya Iwawe' muri serivisi I&M Bank Rwanda yegereje abitabira Expo2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri serivisi I&M Bank Rwanda yajyanye muri Expo2025 harimo gufungura konti, gutanga inguzanyo n'izishingiye ku cyuma gitanga amafaranga (ATM Machine).

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda, Kayihura Yves, yavuze ko ibi byose bigamije korohereza abakiliya.

Ati 'Ubu ni nk'aho banki yimukiye hano kuko serivisi zose wasangaga ku mashami yacu ushobora kuzibona hano, dukunze kuvuga ngo inyikirizo yacu ni karame, na hano twitabye abakiliya bacu kuko dufite imashini itanga amafaranga, ukeneye konti hari abakozi babimukorera ku buntu, ushobora kubona ikarita yo kwishyura (debit card) ku buntu, mbese serivisi zose wakenera zirahari.'

Yakomeje avuga ko atari ibyo gusa kuko bazanye n'abafatanyabikorwa babo batandukanye barimo abo bakorana muri gahunda ya 'Ryoshya Iwawe', iguha inguzanyo idafite ingwate ndetse n'inyungu mu gihe cy'amezi atandatu. Iyi nguzanyo iguhesha ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga byo mu nzu gisanzwe gikorana na I&M Bank Rwanda, Home Point, Menon Murli Hemchandra, yavuze ko kujya muri Expo atari ukwegereza abaturage serivisi gusa ahubwo bituma n'abandi batari bazi serivisi batanga bazimenya.

Ati 'Hari abantu baza kutureba bashaka kugura ibi bikoresho byacu ariko ubushobozi bukaba buke, rero hano muri Expo ni ahantu haza abantu benshi bivuze ko bazamenya n'imikoranire yacu na I&M Bank ku buryo noneho bashobora kubona inguzanyo idafite inyungu ibahesha ibikoresho byacu.'

Clement Umuganwa, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Smart Home yahoze ari Danube, ikigo gicuruza ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, utubati, ibitanda n'ibindi, yavuze ko gukorana na I&M Bank Rwanda muri gahunda yayo ya Ryoshya Iwawe, ari gufasha abantu bagorwa no guterurira amafaranga rimwe.

Ati 'Bigora abantu cyane kubonera amafaranga rimwe akayaterura akayagura ibikoresho runaka, ariko hamwe na I&M Bank Rwanda ushobora kubona inguzanyo idafite ingwate ndetse n'inyungu kandi ibikoresho ugahita ubitahana ukazagenda wishyura mu byiciro.'

Umuyobozi mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi, yavuze ko akamaro ka Expo ari kumenyekanisha udushya duhari yaba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Ati 'Expo idahari hari byinshi twaba dutakaza, kuko ntabwo twamenya ikiri gukorwa, igikenewe, ni gute twafatanya kugira ngo ibyo bari gukora bizamuke, ariko icy'ingenzi ni ukumenyekanisha ibyo bakora, kubwira abo babikorera ubwiza bwabyo, kugira ngo bagire n'abakiliya bashya. Twabonye za banki zaje kumurika serivisi zazo ariko ni no kwereka abacururiza hano ko hari uburyo bashobora gucuruza neza kurushaho.'

Iri murikagurisha Mpuzamahanga riba buri mwaka. Iyi ni inshuro yaryo ya 28.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga byo mu nzu Home Point, Menon Murli Hemchandra, yavuze ko hamwe na Ryoshya Iwawe utahana igikoresho ushaka cyo mu nzu
Ishami rya I&M Bank Rwanda riri muri Expo riri gutanga serivisi zose iyi banki itanga harimo n'inguzanyo ya Ryoshya Iwawe
I&M Bank Rwanda yitabiriye Expo mu rwego rwo kwegereza serivisi zayo abakiliya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ryoshya-iwawe-muri-serivisi-i-m-bank-rwanda-yegereje-abitabira-expo2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)