Nyagatare: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gutema inka yari iherutse guhabwa uwarokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nka byamenyekanye ko yatemwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ikaba yatemewe mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare.

Kandida Karigirwa watemewe inka avuga ko yabonye abantu bari mu kiraro kirimo inka, abona bari kuyikurura ni ko guhita atabaza abaturanyi bahageze basanga bamaze gutemagura inka ye yari aherutse guhabwa mu minsi mike ishize.

Karigirwa avuga ko inka ye bayitemye amaguru n'amaboko ku buryo itabasha guhagarara, yavuze ko kandi atari ubwa mbere inka ye itemwe kuko n'indi yari yarahawe mbere yishwe n'abantu batamenyekanye.

Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ukekwaho gutema iyi nka yamaze gutabwa muri yombi, ikaba yanaboneyeho kuburira abantu kwirinda gukora ibikorwa bibi kuko bihanwa n'amategeko.

Ati 'Ukekwako gutema iyi nka yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri mu gihe ubugenzacyaha burimo gukora iperereza. Tuributsa abantu ko ibikorwa nk'ibi bihanwa n'amategeko kandi ntabwo bizihanganirwa.''

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ukekwaho gutema iyi nka yari aherutse gutangwaho amakuru na Karigirwa ko ari umujura, akaba yatemye iyi nka mu rwego rwo kumwihimuraho.

Inka yatemwe amaguru n'amaboko Karigirwa yari aherutse kuyihabwa n'ibitaro bya Gatunda aho yahakaga amezi atanu.

Iyi nka ni yo Karigirwa yari aherutse guhabwa ikaba yaratemwe ari nijoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-polisi-yataye-muri-yombi-ukekwaho-gutema-inka-yari-iherutse-guhabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)