Karongi: Aborozi beretswe uko bakwikorera ibiryo by'amatungo byujuje intungamubiri. - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri murikabikorwa ribaye mu gihe ku rwego rw'igihugu aborozi bahanganye n'ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'ibiryo by'amatungo ahanini giterwa no bikorwa mu biribwa abantu barya na byo bidasiba kuzamura igiciro ku isoko.

Iki kibazo kigira umwihariko iyo kigeze mu Ntara y'Iburengerazuba kuko mu turere turindwi tuyigize nta na kamwe karimo uruganda rukora ibiryo by'amatungo.

Umworozi ukeneye kwikorera ibiryo by'amatungo afata ibigori akabishyira mu gikoresho gitobaguye munsi akajya avomerera kabiri ku munsi agategereza bikazamera.

Bamporiki Donat, umworozi w'ingurube akaba n'umufashamyumvire ku bworozi bwazo, wahisemo kujya yikorera ibiryo by'amatungo yabwiye IGIHE ko iyo ibyo bigori bimaze icyumweru biba byamaze kuzana imizi n'amababi.

Ati 'Iyo umworozi abigabuye aba agaburiye itungo indyo yuzuye kuko imizi iba iri mu byubaka umubiri, impeke ari ibitera imbaraga, naho ayo mababi ari mu birinda indwara. Ni mu gihe iyo umworozi agabuye impeke z'ibigori aba agabuye ibitera imbaraga gusa'.

Avuga ko ibiryo by'amatungo bikoze muri ubu buryo bihendutse agereranyije n'ibiryo by'amatungo bigurwa mu nganda, kuko ikilo cy'ibiryo by'ingurube bikorerwa mu nganda ikilo ari 650Frw mu gihe iyo afashe ikilo n'inusu cy'impungure cya 600Frw akazimeza zivamo ibilo umunani by'ibiryo by'amatungo mu gihe ibilo umunani yakabaye abigura 5200Frw.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurika bikorwa n'imurikagurisha byabereye mu busitani bw'umujyi wa Karongi yashimye ubu buryo bwo kwikorera ibiryo by'amatungo, avuga ko ari ukwishakamo ibisubizo.

Ati 'Buriya buryo batweretse bwo gukora ibiryo by'amatungo, bwaba igisubizo kuko ni ukwishakamo ibisubizo mu buryo bw'ibanze ariko ibijyanye n'uruganda rukora ibiryo by'amatungo byo birimo gutekerezwa'.

Imurikabikorwa n'imurikagurisha by'Akarere ka Karongi byitabiriye n'abamurika 68 bakora ibikorwa birimo ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi, ubuvuzi, serivisi za hoteli n'ubukorikori.

Ibiryo by'amatungo bikoze mu bigori byuhirwa bikazamera bidashyizwe mu butaka, ni bumwe mu butuma amatungo akura neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-aborozi-beretswe-uko-bakwikorera-ibiryo-by-amatungo-byujuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)