Nubwo umusaruro w'ikawa mu Rwanda wagabanyutseho 13,4% ugera kuri toni 17.037,6 mu 2023/2024 binatuma iyoherejwe mu mahanga igabanyukaho 17.9% igera kuri toni 16.478,5, ntibyayibujije iki gihingwa kwinjiriza u Rwanda miliyoni 78,71$.
Ayo mafaranga kugira ngo yinjire biterwa n'ibintu byinshi birimo ibiciro biri ku masoko mpuzamahanga.
Izamuka ryabyo ni ryo rigira inyungu ku bihugu nk'u Rwanda kuko inyungu yabyo igera no ku bahinzi bo mu cyaro mu duce dutanga umusaruro mwinshi w'ikawa mu Rwanda.
Ibiciro by'ikawa ku isoko mpuzamahanga ahanini bigenwa n'umusaruro uturuka muri Brésil na Vietnam kuko ari byo bihugu bigira umusaruro mwinshi w'ikawa ku Isi.
Nka Brésil buri mwaka isarura udufuka miliyoni 66. Ni yo ya mbere ku Isi. Mu gihe Vietnam ya kabiri yo ibarirwa udufuka miliyoni 30 buri mwaka. Uwo musaruro w'ibyo bihugu byombi ungana na 57% by'umusaruro wose w'ikawa ku Isi.
Ibi bihugu iyo umusaruro wabyo wabaye mwinshi ibiciro ku isoko biragabanuka, waba muke ibiciro bikazamuka, ibyo ku bihugu bitanga umusaruro muke aba ari amahirwe kuko umusaruro wabyo na wo ubonerwa isoko.
Ibi biri no mu byo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB, kigenderaho kigena igiciro cy'ikawa, hakiyongeraho agaciro k'Idolari rya Amerika mu Rwanda.
Muri Mutarama 2025 igiciro fatizo cya kawa mu Rwanda NAEB yakijeje kuri 600Frw, kivuye kuri 480Frw ku kilo
Umuyobozi w'Ihuriro ry'abahinzi batunganya bakanohereza ikawa mu mahanga, CEPAR, Oreste Baragahorana, yabwiye The New Times ko kimwe mu bituma umusaruro muri ibyo bihugu ugabunuka ari imihandugurikire y'ikirere.
Yavuze ko nko mu minsi ishize muri Brésil na Vietnam umusaruro wagabanutse kubera imyuzure bigatuma abahinzi baho bizirika ku ikawa yabo, bakayitangira ku 6$ cyangwa 7$ ku kilo, bityo n'abo mu Rwanda bagiye kubona isoko.
Ati 'Ubu twiteguye ko inyungu uyu mwaka iziyongera bitewe n'izamuka ry'ibiciro n'ingano ikenewe ku isoko, byose tubikesha ikirere cyiza dufite iwacu.'
Imyuzure yabaye muri Brésil no muri Vietnam yagabanyije umusaruro ungana n'imifuka ibihumbi 500 ku musaruro w'imifuka miliyoni 174,9 yari iteganyijwe mu 2024/2025.
Icyakora iyi mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025/2025 umusaruro uzongera ukiyongera ukagera ku mifuka 178.7.
