Urwo rugendo rwatangiye RURA igirana ibiganiro n'abarimu, abashakashatsi n'abayobozi n'abanyeshuri bo muri za Kaminuza by'umwihariko abafite aho bahurira n'ikoranabuhanga, itumanaho n'isakazabumenyi kugira ngo bagire uruhare mu gutanga ibitekerezo byazibandwaho mu kuvugurura iryo tegeko.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2025 muri Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'Ikoranabuhanga aho byanitabiriwe n'abayobozi bakuru b'ibigo by'itumanaho n'ibitanga za internet.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko kaminuza zikwiye kugira uruhare rugaragara mu byemezo uru rwego rufata mu ngeri zitandukanye binyuze mu bushakashatsi zikora cyangwa ibitekerezo zatanga mu kugena icyerekezo cyifuzwa ari nayo mpamvu zahurijwe hamwe.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Didas Muganga, yagaragaje ko ari ingenzi guha kaminuza amahirwe yo kugira uruhare mu byemezo bifatwa bigamije iterambere kuko usanga zifite abahanga mu ngeri zinyuranye.
Yagaragaje kandi ko Kaminuza zikora ubushakashatsi bugamije impinduka muri sosiyete bityo ko kuziha urubuga mu mpinduka runaka bitanga umusanzu ukomeye.
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yabwiye IGIHE ko kuri ubu hagiye kuvugurwa itegeko rigenga ireme ry'imitangire ya serivisi.
Ati 'Ubu turi guhuza abo bireba bose kugira ngo turebe ngo ayo mabwiriza yakorwa ate, ngo azabe anogeye buri wese, yaba utanga serivisi n'uyikoresha. Ni muri urwo rwego twahuriye hano muri Kaminuza y'u Rwanda. Twahuje RURA na Kaminuza hamwe n'abatanga serivisi kugira ngo dutange ibitekerezo, yaba abakora ubushakashatsi baduhe ibitekerezo byabo banumve imbogamizi abatanga serivisi bahura nazo, abatanga serivisi nabo bumve ibyo bitekerezo, hanyuma tubihuze tubashe kuzafasha umuturage.'
Yavuze ko hitezwe impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga rishya rikomeje gukoreshwa ririmo na 5G na 4G bitari bisanzwe bigenwa mu itegeko.
Ati 'Ubu hari ikoranabuhanga rishya ku buryo twabigenzuraga amategeko ntiyari afite ingingo zirireba. Nk'ugero nka 5G ubu ni bwo iri gukoreshwa muri Kigali, serivisi zayo ntabwo twari dufite ingingo zisobanura neza ibipimo byayo uko bigomba kuba bimeze. Hari ikoranabuhanga rifasha umuntu guhamagara hifashishijwe internet ya 4G buzwi nka VoLTE, bwatangijwe umwaka ushize na Airtel. Ni ukuvuga ko amategeko twari dufite izo serivisi nshya zitari zihari n'ibipimo bindi uko imyaka igenda n'ikoranabuhanga turivugurura n'ibipimo tugenda tubivugurura.'
Ku bijyanye n'imbogamizi zikigaragazwa n'abashoramari bitekerezwa ko iryo tegeko rishobora gukemura ni uko ibipimo bya kera nka 2G na 3G bikiri hejuru cyane ku buryo gukomeza kubisigasira bibatwara amafaranga menshi kuko bibasaba gushora mu bindi bikoresho bijyanye n'urwo rwego kandi ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bikagenda biva ku isoko.
Ati 'Twe nka RURA tureba ku mpande zombi, tukareba uko umuturage akomeza gukoresha serivisi atabangamiwe cyangwa ngo ahabwe serivisi mbi ariko hakajyaho n'ingamba zituma abantu bimuka bakajya gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.'
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yagaragaje ko biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza ariko ko imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa mu ikoranabuhanga rigezweho rya 4G na 5G aho kuba 2G na 3G kuko bishobora kugira ingaruka ku gushora mu ikoranabuhanga rigezweho.
Ati "Gutanga serivisi nziza ni ingenzi ariko bigomba kujyana n'icyerekezo duhanze amaso. Niba dukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga no gusigasira imiyoboro ya 2G na 3G bizagabanya ubushobozi bwacu bwo kwihutisha ishoramari muri 4G na 5G."
Yongeho ati 'Mutwemerere muhuze itangwa rya serivisi z'inoze n'ishoramari.'
Ibi kandi byanashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez wagaragaje ko gushora amafaranga menshi muri 2G na 3G ari igihombo kuko mu minsi iri imbere zishobora kuzaba zitagikoreshwa.
Umuyobozi Mukuru wa CanalBox, Abizera Aimé, yashimye intambwe ikomeje guterwa, ashimangira ko bakwiye kugira uruhare mu kugena ibigamije impinduka nziza mu mikoreshereze ya Internet no guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda.
