Abanyarwanda batuye muri Zambia bizihije Umunsi w'Umuganura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Kanama, cyitabirwa n'ababarirwa muri 400, aho bagize umwanya wo kuganira ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi, ari yo 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yatangiye yifuriza abari aho Umunsi mwiza w'Umuganura.

Yibukije abitabiriye uyu munsi ko Umuganura ari imwe mu nzira z'ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami.

Yagize ati "Umuganura ni ijambo rikomoka ku nshinga 'kuganura', isobanura kurya cyangwa kunywa ku musaruro bwa mbere; ukaba wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga mu rwego rwo kwishimira no gusangira umusaruro weze, ukaba kandi n'umwanya mwiza wo gukora igenamigambi rinoze ry'umwaka ukurikira, kugira ngo Igihugu gikomeze kugira uburumbuke bw'imyaka n'amatungo."

Yongeyeho ko Umuganura wizihizwaga ku mwero w'amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw'imyaka n'amatungo yabahaye.

Ambassaderi Bugingo yongeyeho ko n'ubwo nyuma y'Ubwigenge Umuganura wakomeje kwizihizwa mu gihe cya Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri, wasangaga hibandwa gusa ku gusangira ibikomoka ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, hatitawe ku kuganira ku ndangagaciro zibumbatiwe n'umuganura.

Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu 2011, ishingiye ku ruhare umuco ukwiye kugira mu iterambere ry'Igihugu no mu bumwe bw'Abanyarwanda.

Ambasaderi Bugingo yibukije ko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego z'ubuzima ziteza imbere Abanyarwanda zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi butandukanye n'izindi.

Uyu mudipolomate yaboneyeho umwanya wo gushimira Abanyarwanda batuye muri Zambia ku bufatanye bagaragaza mu gushyigikira gahunda ziteza imbere u Rwanda n'Abanyarwanda. Yashimiye inkunga batanze yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kikaba ari ikimenyetso cy'ubumwe no guharanira kwigira bijyanye n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka.

Yanabashimiye ko babashije kuganuza abana bafite ubumuga baba mu kigo cya 'Home of Happiness mu Murwa Mukuru wa Zambia, i Lusaka. Aba bana bagenewe inkunga ikubiyemo ibiribwa, ibikoresho by'isuku, akagare k'abafite ubumuga n'ibindi.

Ambasaderi Bugingo ati "Turashishikarizwa kuganura turangwa n'ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira. Turakangurirwa kandi gukomeza guharanira kwigira dushishikarira umurimo nk'ishingiro ry'iterambere. Kuba mwarabashije kwishyira hamwe mukishakamo iyo inkunga, ni ikimenyetso cy'ubumwe no kwigira nk'uko isanganyamatsiko y'uyu mwaka iri."

Yibukije kandi intego enye zo kwizihiza Umuganura ari zo kwereka Abanyarwanda uruhare rw'Umuganura mu kunga no gushimangira ubumwe bwabo birinda icyabubangamira, gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufatanya no gutabarana mu mibereho yabo no gukomeza kurangwa no gukunda umurimo n'izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda batuye muri Zambia, Eric Twagirumukiza Mugwaneza, yabashimiye uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu cyabo. Yabakanguriye gukomeza kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda no gushyigikira gahunda za Leta kuko amaboko y'Abanyarwanda ari yo azubaka igihugu cyabo.

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Ambassade imikoranire myiza mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda batuye muri Zambia.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yatangiye yifuriza abari aho Umunsi mwiza w'Umuganura
Ni umuhango waranzwe n'imbyino zigaragaza ubwiza bw'umuco Nyarwanda
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda batuye muri Zambia, Eric Twagirumukiza Mugwaneza, yabashimiye uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu cyabo
Habayeho igikorwa cyo gusangira mu kwishimira umusaruro wabonetse
Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-zambia-bizihije-umunsi-w-umuganura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)