Ibyitezwe mu mushinga w'itegeko rishya rigenga serivisi z'ubukerarugendo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yabwiye IGIHE ko itegeko ryo mu 2014 ryari ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bigaragara ko hakenewe impinduka mu rwego rwo kunoza imikorere y'urwego rw'ubukerarugendo.

Zimwe mu ngingo zizibandwaho cyane ni ibijyanye n'itangwa ry'uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo ndetse n'ibisabwa ngo rutangwe hashingiwe ku cyiciro cy'ishoramari.

Ati 'Burya kwandikisha ishoramari ntabwo bigoye, umuntu ashobora kuryandikisha igihe cyose. Ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ugahita ubona icyemezo mu masaha atarenze atandatu, ariko se icyiciro urimo cy'ishoramari ni ikihe? Uri hoteli, uri restaurant, uri akabyiniro, uri apartment, aho ni ho uhererwa uruhushya rujyanye n'icyiciro cyawe.'

Itegeko ryo mu 2014 rigenga ubukerarugendo riteganya ko umuntu ahabwa uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo yaratangiye imirimo y'ishoramari ariko akagira ibyo ategekwa kuzuza bijyanye n'ubwoko bw'ishoramari ari gukora.

Kuri ubu hari ibisabwa by'ingenzi bihuriweho bigera kuri 22 ariko RDB igaragaza ko ivugururwa ry'itegeko rizatuma hagaragara impinduka mu buryo bwo gutanga izo mpushya.

Ibigo bikora mu rwego rw'ubukerarugendo birimo hoteli, amacumbi, Restaurents, abayobora ba mukerarugendo, abatwara ba mukerarugendo n'abandi bari mu bukerarugendo.

Uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo ni rwo ruha uburenganzira abari muri urwo rwego kuko berekwa ibyo basabwa kuzuzuza kandi bihora bikorerwa ubugenzuzi.

Ubusanzwe nta gihe cyagenwaga mu kuba umuntu yamaze kubona uruhushya rumwemerera gukora muri urwo rwego ariko mu itegeko riri kuvugururwa hashobora gutangwamo nibura iminsi 30 gusa nyuma yo gutangira gukora ibikorwa by'ishoramari.

Urwo ruhushya biteganyijwe ko ruzajya rumara nibura umwaka ku bafite ishoramari rikenerwa n'abantu benshi nka Restaurant, Bar, n'abatwara ba mukerarugendo kuko bo usanga baba bafite ubwishingizi kandi na bwo bumara umwaka.

Mu gihe kuri Hotel hashobora kugenenwa imyaka ibiri cyangwa itatu ariko bikiri kuganirwaho.

Ikindi gishobora guhinduka ni ikijyanye n'ikiguzi cyo kwishyura iyo 'Tourism Operating License', ubusanzwe yishyurwaga ibihumbi 80 Frw hatitawe ku cyiciro.

Murerwa yavuze ko hari gahunda yo kugena ikiguzi gishingiye ku cyiciro cy'ishoramari ndetse n'aho ryaba rikorerwa hakitabwaho mu kugena icyo giciro.

Kuri ubu hashyizweho itsinda rigamije gukora ubugenzuzi ku bigo bitanga serivisi mu rwego rw'ubukerarugendo bidafite uruhushya aho hamaze gusurwa hiteli zirenga 100 mu bice bitandukanye by'igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yasabye abakora badafite urwo ruhushya gushyiramo imbaraga bakaruhabwa kuko bituma hatangwa serivisi zinoze kandi bikarinda gushyira ubuzima bw'abakiliya mu kaga.

Yashimangiye ko abari muri urwo rwego bagomba gutanga serivisi nziza bazirikana ku bungabunga isura u Rwanda rufite mu mahanga yo kwakira neza abarugana no gukurura ba mukerarugendo mu kubuteza imbere.

Biteganyijwe ko iryo tegeko rizatangira gukoreshwa mu mpera z'uyu mwaka nyuma yo kungurana ibitekerezo n'inzego zinyuranye ku mpinduka zishobora gukorwamo.

RDB yatangiye kuvugurura itegeko rigenga ibigo bikora mu rwego rw'ubukerarugendo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-mu-itegeko-rigenga-serivisi-z-ubukerarugendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)