Ibyihariye kuri Hoteli Amakoro Songa Lodge ya Rugamba uzobereye mu by'ubukerarugendo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni hoteli ifite amateka yihariye, ndetse ikagira n'umwihariko wo kugira umubare munini w'abakozi bakomoka aho yubatse, mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho yabo.

Iyo usuye iyi hoteli umenya amateka y'impamvu yabayeho cyane ko uhasanga amabuye y'amakoro agaragaza uko hasaga mbere yo kubakwa n'ibindi bigaragaza urugendo rwayo kugeza ubu.

Rugamba Chantal Rosette ni umwe mu nkingi za mwamba mu bukerarugendo bw'u Rwanda, kuko nyuma yo gukora mu nzego za Leta zitandukanye ashinzwe ubukerarugendo, yagiye kwikorera atangiza ikigo gitanga serivisi z'ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu 2003 yabaye Umuyobozi w'Ikigo cyari gishinzwe Ubukerarugendo, ORTPN, ashinzwe gushyira mu bikorwa ingamba zafasha u Rwanda guteza imbere ubukerarugendo, nyuma y'ibihe bigoye igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agaruka ku havuye igitekerezo cyo gutangiza Amakoro Songa Lodge, yavuze ko 'Mu 2003, hano mu Rwanda twasuwe n'umwe mu banyemari bazwi ku Isi, asura Pariki y'Ibirunga, arahakunda cyane, noneho mu gihe cyo gutaha avuga ko ananiwe yifuza kurara mu Kinigi, ni bwo ntekereje aho twamucumbikira ndahabura, mubwira ko twajya i Kigali ati 'oya ndananiwe', we ubwe ahitamo kwirarira mu ihema.'

Yavuze ko yahise amanuka ahantu hari amakoro akahicara yibaza ibimubayeho,ndetse n'uko bitazongera kubaho, ati 'Ni bwo nafashe icyemezo cyo gushinga Hoteli nyine aho nari nicaye mu makoro, nyita 'Amakoro Songa Lodge' ni uko yavutse.'

Rugamba arakomeza ati 'Twatangiye twakira abakerarugendo dufite icyumba kimwe, dufite abakozi batandatatu gusa, ariko ubu ibikorwa byaragutse abakozi barenga 79 barimo 49 bahoraho. Ibyumba bikaba bigeze ku 10, bikaba bihagije kuri twe kugira ngo tubashe guha abadusanga serivisi nziza yo ku rwego turiho rw'amahoteli ahanitse (hotel de luxe).'

Rugamba avuga ko yahoranye inzozi zo gushaka uko mu bukerarugendo, Abanyarwanda batanga serivisi zizwi nka 'Tourisme de Luxe' ariko bijyanye n'aho bari.

Yavuze ko atangiza iyo hoteli yiyemeje ko 50% by'abazayikoramo bagomba kuba baturuka mu karere iherereyemo, kuri ubu bikaba byaranarenze ibyo kuko bageze kuri 80%.

Ati 'Ni byo bintu rero binshimisha cyane kwererekana ko dushoboye nk'Abanyarwanda, kandi ibyo dukora byose bikagera ku Munyarwanda. Abakozi bose dukoresha ni abatangiranye natwe baje bakora imirimo y'isuku, guhinga n'ibindi. Ubu bamwe babaye abahanga mu gukora ibyo ushobora gutekereza byose bikenerwa muri za hoteli zo kuri uru rwego rwo hejuru, kuko nifuzaga mbere na mbere guteza imbere abaturiye ibi bikorwa.

Nakomeje kwibaza nti ubukerarugendo buvuze iki, bumariye iki umuturage, ndibuka ko ari na zo nshingano nari nahawe na Perezida Paul Kagame igihe nari mu nzego za leta, harimo ko ubukerarugendo bugomba gufasha mu kurwanya ubukene no kugaragaza isura nziza y'u Rwanda.'

Rugamba yavuze ko izo nshingano yazikomereje no mu nzego z'abikorera, kuko nk'abagemurira Amakoro Songa Lodge imboga n'ibindi, bakoraga ubuhinzi butari ubw'umwuga, ariko ubu biteje imbere batanga umusoro bihoraho.

Yavuze uko yashyizeho Ishyirahamwe ry'abagore rizwi ku izina rya 'Abagore ku Isonga mu Kubungabunga Ibidukikije,' kugira ngo bumve ko nibatabungabunga ibidukikije ari bo ba mbere bazahomba.

Yavuze ko yabatangirije umushinga wo korora inkoko n'intama n'indi mishinga igamije guteza imbere abaturiye iyi hoteli.

Ati 'Byose byari bishingiye ku ngingo y'uko uteza imbere umugore aba ateje imbere urugo, umuryango mugari n'igihugu muri rusange.'

'Ejobundi twubatse ubwiherero bw'Ishuri ribanza rya Ninda. Ubu tugiye kubaka ibyumba by'amashuri y'incuke, tugiye gutera inkunga abana batabona amafaranga yo kwishyura amafunguro uko bikwiye. Hari n'abo twishyurira Mituweli n'ibindi.'

Ubu Amakoro Songa Lodge ifasha imiryango irenga 140, byose bikajyana no gufasha abasura u Rwanda kugira ibihe byiza ari na ko bigirira umumaro Abanyarwanda.

Rugamba agaragaza ko yishimira ko inshingano yahawe zo kubyaza umusaruro ubukerarugendo ndetse bukungura n'abo muri icyo gice wagezweho aho umubare munini ari Abanyarwanda.

Amakoro Songa Lodge inatanga imenyerezamwuga ku biga ibijyanye n'iby'ubukerarugendo no kwakira abantu.

Iyi hoteli igira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kuko igitangira nta biti byari biri hafi yayo ariko ubu byatewe ku bwinshi nyuma bafatanya n'abashyitsi babasura kubitera. Ubu hamaze guterwa ibiti 3000. Umushyitsi uteye igiti asiga acyise n'izina.

Yavuze ko ibyari ugutera igiti, byabaye igikorwa gikomeye gifasha abantu mu mateka yabo, ndetse umunsi ku wundi uwateye igiti aba asaba amakuru y'aho kigeze ku buryo Rugamba agiye gushyiraho abakozi bashinzwe gutanga ayo makuru.

Rugamba yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa by'ubukerarugendo, agiye kwagurira ibikorwa no kuri Pariki ya Nyungwe.

Ubu batangiye kubaka umushinga wa hoteli yitwa 'Icyayi Songa Lodge', biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izarangirana n'uyu mwaka.

Ati 'Songa yabyaye Amakoro Lodge na yo ibyara Icyayi Lodge. Ni bya bindi dusabwa byo gutinyuka. Kuri Icyayi Songa Lodge ho ndashaka guteza imbere icyayi cyane ndetse no gufasha abantu basura Pariki kuko mu minsi ishize muzi ko yashyizwe mu Murage w'Isi.'

Amakoro Lodge yakira ahanini abantu bafite ubushobozi baturuka mu bihugu nka Amerika, ariko avuga ko mu myaka ishize hari n'abandi bo mu bindi bihugu batangiye kuyigana, nko muri Mexique n'abo mu Burayi na Afurika baringaniye.

Rugamba Chantal Rosette, washinze Amakoro Songa Lodge, mu kiganiro n'Umunyamakuru wa IGIHE
Umushyitsi wese ugeze mu Amakoro Songa Lodge yakirwa n'Itorero Abaserukiramuco
Ubusitani bwa Amakoro Songa Lodge bugizwe n'ibiti by'amako atandukanye harimo n'iby'imbuto ziribwa
Ubusitani bwa Amakoro Songa Lodge bugizwe n'ibiti by'amako atandukanye kandi ni bugari
Patrick Ruyenzi, asobanurira abashyitsi ibyo bashobora gukora cyangwa aho basura mu gihe bazamara mu Kinigi
Amakoro Songa Lodge ifite ahantu hatuje hafasha abashaka gusoma ibitabo
Mushimiyimana Devota, ushinzwe kwita ku bidukikije muri Amakoro Songa-Lodge, yakira Umunyamakuru wa IGIHE mu gutera igiti
Komezusenge Jacques, ushinzwe gutegura amafunguro muri Amakoro Songa Lodge
Kimwe mu bigize Amakoro Songa Lodge ni ubugeni, bukorwa n'ishyirahamwe ry'Abagore ryashinzwe na Rugamba, yise 'Abagore ku Isonga mu Kubungabunga Ibidukikije'
Amakoro Songa Lodge ifite ibyumba iyo 10
Ku mugoroba ushobora kuruhukira muri Amakoro Songa Lodge uri ku gicaniro, cyane ko mu Kinigi hakonja
Béatrice Nyirandhuti ashinzwe kwakira abantu bikorwa bitandukanye biruhura umubiri nyuma y'ingendo abakerarugendo baba bakoze muri Pariki y'Ibirunga
Amakoro Songa Lodg iri ahantu hatuje hari amahumbezi
Amakoro ni yo agize inyubako zitandukanye za Amakoro Songa Lodge
Alice Umuhoza ni umwe mu bakozi bakira abashyitsi muri Amakoro Songa Lodge
Agaba Rosy, ni umwe mu bashinzwe kwakira no gusobanurira akerarugendo amateka ya Amakoro Songa Lodge no kubaha serivisi bakenera
Abashyitsi baba batembera mu Busitani basura inyoni n'ibindi bikorwa bibategurirwa mu minsi bahamara
Ingobyi ni kimwe mu bikoresho wasanga muri Amakoro Songa Lodge bigaragaza uko Abanyarwanda babagaho n'ibyo bakoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi
Abagize ishyirahamwe ry'abagore rizwi nka 'Abagore ku Isonga mu Kubungabunga Ibidukikije', bagira n'umwanya wo gusohoka bakajya i Kigali mu bikorwa bibungura ubumenyi, bakanasabana

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-hoteli-amakoro-songa-lodge-ya-rugamba-uzobereye-mu-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)