Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo muri Rusange (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bwagaragaje ko Intara y'Iburasirazuba yagabanyije ubukene buva kuri 39,1% bugera kuri 26,8%, bwanagaragaje ko muri iyi Ntara hari abaturage 242.046 bagikennye.
Ubuyobozi bw'iyi Ntara buvuga ko muri abo baturage barenga ibihumbi 242 bakennye hahise hatoranywamo abaturage 71.768 bakennye cyane, batangira guhuzwa n'amahirwe ahari mu gihe cy'imyaka ibiri.
Mu mahirwe bahujwe na yo harimo guhabwa akazi muri gahunda ya VUP, kwigishwa imyuga, guhabwa inka muri gahunda ya Girinka, kubakirwa inzu, guhabwa igishoro, guhabwa amatungo magufi n'ibindi byinshi.
Kuri ubu abagera ku 70.048 bingana na 97,6% bahujwe n'aya mahirwe bamaze kwikura mu bukene ku buryo ubuyobozi bwifuza gufata ikindi cyiciro.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko nubwo bari gufasha aba baturage kwikura mu bukene, uruhare rw'umuturage ngo rugomba kuba runini cyane mu kwikura mu bukene.
Yagize ati 'Umuturage icyo tumusaba muri izi gahunda nziza za Leta ni uruhare rwe no kumva ko agomba kubigira ibye, twahereye muri iriya gahunda yo kwivana mu bukene, ntabwo ari gahunda yo gukura umuturage mu bukene, ni gahunda yo kwivana mu bukene akabigira ibye, akabisobanukirwa.''
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko bamaze kumenya buri muturage wese ukennye n'igipimo cy'ubukene bafite, ku buryo baganirizwa buri wese akumva ko muri iyi myaka ibiri yabwikuramo adategereje ko Leta ari yo ibumukuramo.
Guverineri Rubingisa yakebuye kandi bamwe mu baturage bari mu bukene abibutsa ko batazahora babona ubufasha bwa Leta ahubwo buri wese akwiriye guharanira kwigira kugira ngo yikure mu bukene agere ku rwego rwiza.
Mu mpera z'ukwezi kwa Gatandatu ni bwo Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA) gifatanyije na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu batangiye gusesengura no kugenzura niba koko imiryango yari yarahujwe n'amahirwe ayikura mu bukene koko yarayifashije kubwikuramo, kuri ubu hategerejwe ko iryo genzura rirangira kugira ngo hamenyekane abacutswa n'abandi bakomeza gufashwa.
