Iburengerazuba: Uturere tune tugiye guhuza imbaraga mu kubaka uruganda rukora ibiryo by'amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitagarutseho tariki 19 Kanama 2025 nyuma yo gutangiza ku mugaragaro imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi ryabereye rimwe n'imurikagurisha. Ibyo bikorwa byatangiye tariki 18 bisoza tariki 22 Kanama 2025.

Mu turere turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba nta na kamwe karimo uruganda rw'ibiryo by'amatungo. Ibi bituma aborozi bo muri iyi Ntara batumiza ibiryo muyindi ntara bikabageraho bihenze kubera ikiguzi cy'ubwikorezo.

Ni mu gihe ariyo Ntara ituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu u Rwanda rugurishamo amatungo menshi, ndetse ikaba ariyo Ntara ikora ku kiyaga cya Kivu aho u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwagurira ubworozi bw'amafi.

Guverineri Ntibitura avuga ko nubwo iyi Ntara idafite uruganda rukora ibiryo by'amatungo ariko nk'ubuyobozi bwayo baticaye ahubwo bari gushakira umuti urambye iki kibazo aho hari umushinga uzahuriraho uturere twa Ngororero, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke uzubaka uruganda rukora ibiryo by'amatungo.

Ati 'Umushinga uri mu ntangiriro zawo, uri kwigwa kuko n'ubu dufite itsinda ryagiye gukora urugendoshuri muri Gicumbi, ndetse iryo tsinda rizasura za Nyagatare, na Green amayaga projects ku buryo nitumara kunoza uwo mushinga tuzawumurika ku buyobozi'.

Guverineri Ntibitura avuga ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu ndetse ko bateganya ko mu ntangiriro z'umwaka utaha icyiciro cya mbere cyaba gitangiye.

Guverineri Ntibitura yatangaje ko uturere tune tugiye guhuza imbaraga mu kubaka uruganda rukora ibiryo by'amatungo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-uturere-tune-tugiye-guhuza-imbaraga-mu-kubaka-uruganda-rukora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)