Ibi yabigarutseho ku wa 14 Kanama 2025 mu nama yiga ku buryo bwo kuzamura ibyoherezwa mu mahanga, umusaruro uva mu buhinzi n'ubworozi, kubona amasoko ndetse na serivisi z'imari.
Bagabe yavuze ko nubwo ubuhinzi bwiharira 25% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, uru rwego rugifite icyuho iyo bigeze ku bijyanye no kubona imari.
Yagize ati 'Abahinzi bacu, ubucuruzi ndetse n'ibigo bigomba gufashwa uyu munsi nko kubiba umusaruro w'ejo hazaza.'
Bagabe yatanze urugero kuri koperative imwe yo mu Karere ka Gatsibo, yabonye amasezerano yo kugemura ikawa mu mahanga, afite agaciro k'ibihumbi 300$, ariko ikaza kubura ikigo na kimwe mu Rwanda kiyiha inguzanyo biba ngombwa ko yaka ubufasha mu bigo byo mu mahanga.
Yagize ati 'Mu bihugu byo mu mahanga ho bakoresha amasezerano y'ubucuruzi nk'ingwate, barangiza bagaha abahinzi inguzanyo ibafasha kujyana ibicuruzwa byabo hanze.'
Paul Sagnia ushinzwe ibikorwa muri I&M Bank Rwanda, yavuze ko ikibazo bagira nk'amabanki ari ubuke bw'ingwate ku bahinzi, ndetse no gufata inguzanyo yo gukoresha icyo utayisabiye bityo bikagorana kwishyura.
Yagize ati 'Banki yo iguriza abantu bafite ubushake n'ubushobozi bwo kwishyura, icyo kibashije kugaragara mu bahinzi ntabwo mwakwirirwa mukangurira za banki kubaha imari, kuko bayibaha ku bwinshi.'
Ku ruhande rw'abahinzi bo bavuga ko ibigo by'imari bikwiye kugira amakenga ku kigiye gukoreshwa inguzanyo ariko ko atari abahinzi bose babikora nk'uko Sonia Murungi ukora ubuhinzi ndetse akanohereza ibibukomokaho mu mahanga yabivuze.
Ati 'Niba nshaka imbuto ndazana inyemezabwishyu, niba ari kohereza ibintu muhanga mfite itike ya RwandAir, bigiye bikomeza gutyo byaba byizewe 80% by'inguzanyo bizakoreshwa icyo byagenewe.'
Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda cyane ko bufite uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w'Igihugu.
Uretse umusanzu ukomeye uru rwego rutanga mu bukungu bw'igihugu, ni na rumwe mu ziha akazi umubare munini w'Abanyarwanda, kuko kugeza muri Gicurasi 2025, 52,8Â % by'abaturarwanda bafite imyaka ibemerera gukora, bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi. Ni umubare wiyongereyeho 1,1% ugereranyije n'ababukoragamo muri Gicurasi 2024.
Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego yo kugera ku iterambere ry'urwego rw'ubuhinzi bigizwemo uruhare n'abahinzi babigize umwuga, barimo abagore n'abagabo, bazaba bakora ubuhinzi bujyanye n'uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikorwa by'inganda n'ubucuruzi.
Ibi bizakorwa binyuze mu kwimakaza ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n'imihindagurikire y'ibihe n'ikirere, Kunoza imikoreshereze y'inyongeramusaruro n'ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kongera umusaruro, Kunoza no koroshya uburyo bwo kubona imari n'ubwishingizi mu rwego rw'ubuhinzi no Kwinjiza ibicuruzwa bifite agaciro gahanitse mu ruhererekane nyongeragaciro rwo ku rwego rw'isi bikorwa.
Icyo gihe ubuhinzi buzaba bufite uruhare rwa 16% mu musaruro mbumbe w'igihugu.
