I Rubavu hari kubakwa ubwanikiro bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z'ibitunguru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwanikiro bufite ubushobozi bwo kwakira toni enye ku munsi bukagira ububiko bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z'ibitunguru. Bufite kandi ubushobozi bwo kumisha ibitunguru bikaba byamara amezi atandatu bibitswe bitarangirika.

Ni ubwanikiro buri kubakwa mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango ku buso bwa metero kare 3.310.

Imirimo yo kubwubaka igeze ku kigero cya 60%. Buri kubakwa n'abakozi bahoraho bagera kuri 60. Bigitangira bageraga ku 180.

Buzafasha abo mu mirenge ya Mudende, Cyanzarwe, Kanzenze, Busasamana, Bugeshi na Nyakiliba.

Imirimo yo kubaka yatangiye muri Werurwe 2025 biteganywa ko buzuzura muri Nyakanga 2025, icyakora abubatsi bavuze ko bagowe n'imiterere y'ubutaka, basaba kongererwa igihe, aho kuri ubu bemeza ko imirimo yo kubaka izarangira mu Ukwakira 2025.

ACP (Rtd) Joel Ndahiro ushinzwe imirimo yo kubaka ubu bwanikiro yabwiye IGIHE ko bufite umwihariko wa 'Green House' izaba ifite ubushobozi bwo kubika umusaruro amezi atandatu.

Ati 'Umushinga wose uzatwara miliyari 2 Frw. Harimo azagenda ku nyubako, ubwiherero bw'imbere n'ubwo hanze, moteri yunganira amashanyarazi, ibiro by'abayobozi, parking, imashini zitwara umusaruro mu bwanikiro imbere n'inzu ibungabunga ubushyuhe bw'ibyumishijwe.'

Yasobanuye ko iyi nzu ibungabunga ubushyuhe bw'ibihingwa izashyirwa muri ubu bwanikiro ari yo izajya ibikwamo ibitunguru bimaze gutunganywa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko ubu bwanikiro buje kubafasha kubika neza umusaruro wangirikaga mu gihe ibiciro byamanutse, ukazagurishwa byongeye kuzamuka.

Ati "Tumaze imyaka dufite ikibazo cy'ibitunguru byera ari byinshi mu bihe bimwe na bimwe, ku isoko ibiciro bikagabanyuka, abahinzi bagahomba [...] ukaba wasaga n'umwuga wugarijwe n'uruhuri rw'ibibazo. Ubu bwanikiro buri kubakwa, bugiye kuba igisubizo ku musaruro wangirikaga."

Yavuze ko igihe ibitunguru bizajya byera ari byinshi bazajya babifata babitware mu bwanikiro bategereze ibiciro byiza, abahinzi bakomeze bahinge kuko amahirwe yo guhomba azaba yavuyeho.

Yanavuze ko ubu bwanikiro buzacungwa na koperative imwe, aho bishoboka ikazajya igurira umusaruro abandi bahinzi ku biciro byiza mu gihe byamanutse, ikazawugurisha byongeye kuba byiza.

Ikindi ni uko izajya iwubabikira bakazishyurira serivisi bahawe kandi byose bizakorwa neza.

I Rubavu hari kubakwa ubwanikiro bwa miliyari 2 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hari-kubakwa-ubwanikiro-bwa-miliyari-2-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)