Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa y'ibyumweru bitandatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa yateguwe na RDF ku bufatanye n'Igisirikare cya Qatar. Yakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy).

Ibirori byo gusoza amahugurwa byayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Byitabiriwe kandi na Chargé d'Affaires wa Qatar mu Rwanda, Ali Bin Hamad, abayobozi bakuru muri RDF n'abandi bo mu Ngabo za Qatar.

Amahugurwa yatanzwe yari mu byiciro bitandukanye, birimo kurinda abayobozi bakuru, kurwanya iterabwoba, kurwanya imyigaragambyo ihungabanya umutekano w'abaturage, no kwigisha abayahawe uko barwanira mu mijyi n'ahantu hari abantu benshi n'inyubako nyinshi bitangijwe.

Yari agamije kubakira ubushobozi abakozi ba RDF mu bijyanye n'ubumenyi bukenewe mu guhangana n'ibibazo by'umutekano, kurinda abayobozi bakuru, guhangana n'iterabwoba no kubungabunga ituze ry'abaturage.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye Igisirikare cya Qatar ku bufatanye bwabo na RDF, anagaragaza uburyo umubano w'impande zombi ukomeje kubyara umusaruro.

Yagarutse ku musanzu w'abarimu bo muri Qatar, badahwema kwifashisha ubuhanga bwabo mu gutoza abo mu Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire no kububakira ubushobozi, bakabaha ubumenyi bwifuzwa mu guhangana n'ibibazo bitandukanye.

Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ko RDF irajwe ishinga no kubakira ubushobozi abakozi bayo no gukomeza guhamya umubano n'ubufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kubungabunga umutekano w'u Rwanda n'Akarere ruherereyemo.

Ati 'Kuba witeguye neza mu bijyanye no kubungabunga umutekano, ubu ntabwo bisaba kuba ufite inzego zihamye gusa, ahubwo binasaba kuba ufite abakozi bafite ubumenyi buhagije, bashoboye guhangana n'ibibazo bitandukanye.'

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu RDF iha agaciro gakomeye ubufatanye bwayo n'Igisirikare cya Qatar, hagamijwe gukomeza guharanira inyungu z'impande zombi no gukomeza guhangana n'ibibazo by'umutekano bivuka umunsi ku wundi.

Maj Nader Alhajri wari uhagarariye aya amahugurwa, yashimiye RDF ku bijyanye no guhora iharanira guteza imbere umubano wa Qatar n'u Rwanda binyuze mu mishinga itandukanye irimo n'iyi gahunda y'amahugurwa.

Yakomeje ati 'Aya mahugurwa yashyizwe mu bikorwa nka kimwe mu bigize ubufatanye bw'ibihugu byombi. Ubumenyi bwatanzwe buzafasha Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire mu kuzuza inshingano zabo mu buryo bunoze ndetse bwa kinyamwuga.'

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimiye uruhare rwa Qatar mu guha ubumenyi bukwiye abasirikare ba RDF
Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF bahuguwe no ku guhangana n'iterabwoba
Abasirikare bo mu Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire bigishijwe no kurwanira mu mijyi ituwe cyane ndetse ifite inyubako ndende
Abasirikare ba RDF bashinzwe imyitwarire basoje amahugurwa bahawe ku bufatanye na Qatar



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-bashinzwe-imyitwarire-muri-rdf-basoje-amahugurwa-bari-bamazemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)