Maj (Rtd) Sosi ni umwe mu basirikare bo muri Ghana no muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za LONI zari zakuwe mu gihugu.
We na bagenzi be barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Elhadji Babacar Faye wo muri Sénégal, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wa Ghana, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi irindwi.
Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda.
Ku itariki ya 11 Mata, abasirikare b'Ababiligi basize impunzi zirenga 2.000 muri ETO Kicukiro, aho zahise zicwa n'Interahamwe n'igisirikare cya Leta.
Ku gitutu cy'u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.
Maj (Rtd) Sosi yavuze ko n'ubwo mu bitabo bivugwa ko hasigaye abasirikare 270, barengaga kuko bari 318 kubera harimo abanze kugenda.
Amwe mu mazina y'abanze kugenda yasimbujwe ay'abasigaye kugira ngo imibare yabo ihure ku mpapuro.

Ku wa 14 Kanama 2025, ubwo aba basirikare basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, Maj (Rtd) Sosi, yavuze ko uru ruzinduko rwongeye kumwibutsa neza byinshi banyuzemo by'umwihariko muri Kigali.
Ati 'Nanjye narahagumye, ariko izina ryanjye ntiryari ku mpapuro zabo. Umuyobozi wanjye yari yamaze kunsimbuza undi, aje asanga ndaryamye ambaza icyo ndi gukora mubwira ko nahagumye ntagiye, ambajije impamvu mubwira ko ari icyemezo cyanjye.'
Yakomeje avuga ko 'Hari ibyo twasanze tutarigeze tumenya. Hari amakuru tutamenye kuko iyo tuyamenya byari kugenda ukundi. Hano twongeye kumva uko ingabo za RPA zafashe icyemezo cyo kubohora igihugu no guhangana n'ingabo za leta yari iri ho."
"Amakuru yose twagaragarijwe hano ku rwibutso iyo tuza kuba tuyafite kiriya gihe, hari byinshi byari kugenda ukundi gusa kuko tutigeze tuyamenya twasaga nk'abirwanaho kugira ngo turebe ko hari icyo twakora.'
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.
Maj (Rtd) Sosi ati 'Wasangaga hari ahantu hatandukanye abantu bakambitse. Icyo twe twakoraga twajyagayo, buri uko tuhageze tugashaka uko tubahakura. Ni na ko twarindaga aho babaga bari. Rimwe interahamwe zarazaga. Nk'ubu nibuka neza ko hari umugabo zakuye muri Stade Amahoro zimwicira inyuma yayo, nyuma nagerageje gushaka umuryango we ndababura.'
Yavuze ko ibyo babonye byamukoze ku mutima cyane kuko yumvaga ko nk'ingabo zari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye batengushye u Rwanda. Ati 'Navuga ko nk'umuryango hari uko twatengushye abantu. Gusa hari bamwe twiyemeje gusigara inyuma tukagira ubufasha dutanga. Ndatekereza hari icyo twabashije gukora, gusa iyo imikorere yari ihari itwemerera twari gukora ibirenze.'
Yatangajwe n'imirwanire y'ingabo za RPAâ¦
Ubwo ingabo 600 za RPA zari zitangiye kuraswa n'ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru, zitawaye neza kugeza ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu.
Ati 'Aha ni ho 600 bari baherereye. Bitwaye neza kuko iyo uri mu ntambara ukikijwe n'abanzi, uba ukeneye kongererwa imbaraga n'ibikoresho, ukenera abasirikare bakomeza kugufasha. Kubera ko bari bakikijwe n'abanzi n'ibibazo byose byari bihari, ikintu cyonyine bashoboraga gukora ni ukurwana no kurinda aho bari bari. Ibyo bakoze byari byiza cyane.'
Maj (Rtd) Sosi yavuze ko kimwe mu byamutunguye cyane ari imirwanire y'izi ngabo.
Ati 'Imitegurire y'urugamba ya Paul kagame ntaho nari nakayisomye. Kuko mbere twatekereje ko barwanaga nk'abadafite intego kuko hari aho basigaga umwanzi bagatera ahandi, ahubwo tutazi ko ari wo mugambi wabo.'
Yavuze ko birinze gukoresha 'Fix and Destroy' [uburyo bw'imirwanire aho impande zombi zishora mu mirwano ikomeye kugeza rumwe ruhashije urundi] kuko bituma utakaza byinshi.
Ati 'Ahubwo bakoresheje 'Fix and Bypass' [uburyo bwo gufatira umwanzi ahantu hamwe ukoresheje igice cy'ingabo zawe, hanyuma ugakoresha izindi umusatira cyangwa ugafata ibindi bice by'ingenzi], bituma badatakaza ingabo nyinshi. Ubu buryo ni bwo bwakoreshejwe kugeza bafashe Kigali.'
Maj (Rtd) Sosi yavuze ko kugaruka mu Rwanda mu 2025 n'uko bakiriwe ku kibuga cy'indege byari byiza cyane.
Ati 'Sinigeze nakirwa gutya mu bihugu bindi nagiyemo. Umutekano, uburyo ibintu byateguwe, ubufasha mu by'ingendo, hoteli n'ibindi byose ni byiza cyane. Kandi ndishimira amafunguro, umwuka mwiza muri Kigali n'abantu baho. Rwose ndi gutekereza kwimukira aha.'
















Amafoto: Nzayisingiza Fidèle