Gisagara: Bategereje imodoka rusange bijejwe amaso ahera mu kirere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyerekezo cy'ibilometero 32 gituruka kuri gare ya Huye, ukanyura i Kansi, ugakomeza mu Murenge wa Kigembe, ugasoreza mu Murenge wa Nyanza muri santere ya Nyaruteja, hafi y'umupaka w'Akanyaru (Akanyaru Bas).

Abakoresha uyu muhanda, bavuga ko kuva kera wahozemo imodoka ya bisi yatwaraga abagenzi mu buryo bwa rusange ya ONATRACOM, gusa ngo yaje guhagarara, kuva ubwo abantu batangira kwirwanaho.

Mu 2023 haje inkuru zivuga ko sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express igiye kuhagurira ingendo, nk'uko hari n'ibindi bice muri aka Karere ka Gisagara yari yaragezemo, ndetse icyo gihe byemezwaga n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara, ariko byakomeje gutinda ndetse n'abaturage batangira kwiheba.

Kugeza muri Kanama 2025 izi modoka zari zitaragera i Nyaruteja nk'uko abakoresha uyu muhanda babibwiye IGIHE.

Niyingenera Fidèle wo mu Murenge wa Kigembe, avuga ko ingendo zakomeje kubagora kuko kuva iwabo i Rusagara ugera muri Gare ya Huye babaca 2500 Frw kuri moto, mu gihe uvuye i Nyaruteja we bamuca 3500 Frw kandi biramutse ari imodoka atarenga 1000 Frw.

Yakomeje avuga ko iki cyerekezo kiramutse kibonetsemo imodoka byabateza imbere, kuko byakongera ubuhahirane n'ibindi bice birimo Umujyi wa Huye babonamo isoko rifatika ku bihingwa byabo.

Ati 'Nk'iyo imyaka yeze usanga tugurisha uko tubonye kuko nta bantu batugenderera bagura imyaka uko bikwiye, kandi rwose umuhanda wacu si mubi n'ubwo ari igitaka, ntidukwiye kubura imodoka idutwara ngo duhahirane n'abandi.'

Ingabire Innocent w'i Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza, nawe avuga ko aya makuru y'uko Horizon Express yari igiye gukorera i Nyaruteja mu myaka ishize yari yayamenye ariko yahebye.

Yabwiye IGIHE ko ingendo zibavuna, aho nk'abakuze batishoboye bibasaba kubyuka Saa Cyenda z'igicuku kugira ngo bajyane na taxi imwe ihaba.

Ati 'Nk'umukecuru wari ufite 2000Frw, aremera akabyuka mu gicuku kugira ngo iyo modoka imugeze mu Mujyi wa Huye, yenda akazataha n'amaguru, naho abandi benshi bo bagenda n'amaguru abadashoboye kwishyura 7000Frw kugenda no kugaruka kuri moto.'

Aba baturage basaba ko akarere kareba icyakorwa kuko babona hari iterambere badafite kubera kutagira imodoka zibatwara.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko ibiganiro by'Akarere na Horizon Express bitahagaze, ahubwo bari babanje gutegereza ko hakorwa ibyo bari babasabwe ku muhanda, birimo n'ikorwa ry'igice cya Sahera-Kansi giherereye mu Karere ka Huye, ariko kuko ubu cyarangiye, hategerejwe abatekinisiye ba Horizon Express bakaza kuwusura, ubundi imodoka zigatangira gukora.

Ati 'Turategereje ngo turebe ko babyemera, hari itsinda rizaza gusuzuma umuhanda kugira ngo babone baduha izo bisi.''




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-bategereje-imodoka-rusange-bijejwe-amaso-ahera-mu-kirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)