FERWAFA yakoze hasi hejuru ariko yabuze icyangombwa cyo kuvugurura aho ikorera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagaragaje ko ryagerageje kuvugurura inyubako ikoreramo ariko bikaba byaranze bitewe n'uko aho inyubako iri ikibanza kitaryanditseho.

Iki ni kimwe mu byatangarijwe mu Nama y'Inteko Rusange isanzwe irimo kuba aho Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie yavuze ko Ingengo y'imari ya 2024 yari miliyari 9 Frw, yagezweho ku rwego rwa 96%.

Yavuze ko mu byatumye bitagerwaho 100% harimo imirimo yo kuvugura aho FERWAFA ikorera, aho bagowe no kuba hatanditse mu izina ryayo.

Yerekanye ko inyubako bakorera itakijyanye n'igihe, rero bakoze ibishoboka byose ngo havugururwe iri shyirahamwe rikorere mu nyubako zijyanye n'igihe ariko ntibyakunda kuko ubutaka butabanditseho.

Gusa ngo hari ibyatangiye gukorwa kugira buriya butaka buba bwakwandikwa kuri FERWAFA ariko Komite isoje Manda bitarangiye, ibyo bikaba bizashyikirizwa komite nyobozi nshya iza gutorwa ikazakora ibisigaye.

FERWAFA yabuze icyangombwa gituma ivugurura aho ikorera



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11737

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)