Abasirikare ba Loni b'Abanyafurika bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bagiye kongera kurusura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Isōko Centre for Humanity ifatanyije na Aegis Trust, igaragaza ko urwo rugendo ruzatangira ku wa 14 kugeza ku wa 20 Kanama 2025.

Uru ruzinduko rwihariye ruzahuriza hamwe abasirikare bavuye mu Ghana no muri Senegal bakomeje kuguma mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za LONI zari zakuwe mu gihugu.

Bakoze akazi kabo badafite ibikoresho bihagije cyangwa ubundi bufasha, bahangana n'akaga kashoboraga kubambura ubuzima, bashyira imbere kurengera abasivili.

Muri uru rugendo, aba basirikare bazongera gusubira muri bimwe mu bice barimo muri icyo gihe, bahure n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n'abo bagize uruhare rukomeye mu kubarokora.

Biteganyijwe ko bazanasura inzibutso, amashuri n'imiryango, bitange amahirwe yihariye yo kuzirikana amateka no kubakira ku bushobozi n'ubutwari bw'Abanyarwanda.

Ubuhamya bwabo buzagaragaza igice cy'amateka cya Jenoside yakorewe Abatutsi gikunze kutavugwa, gihuza kandi cyuzuzanya n'amajwi y'abarokotse n'ay'ingabo za RPA zahagaritse Jenoside.

Biteganyijwe ko abo basirikare bazigira umwanya wo kuganira n'abantu batandukanye ku masite atandukanye arimo inzibutso za Jenoside no mu bice bitandukanye bakoreragamo mu 1994 Hôtel des Mille Collines, Stade Amahoro, iyahoze ari ETO Kicukiro, Byumba, Mulindi n'ahandi gatandukanye.

Perezida wa Isoko Center ku Isi, Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje ko abo basirikare baje mu rugendo rugamije gukomeza kugaragaza ukuri no gushyigikira amateka.

Ati 'Kuzana aba basirikare bahoze babungabunga amahoro mu Rwanda ntabwo ari ukubashimira gusa, ni umwanya wo kuvugisha ukuri no kubungabunga amateka.'

Yakomeje ati 'Umuhate wabo mu bihe byari bigoye birivugira nk'urugero Afurika ikwiriye kureberaho mu kugira ubumuntu, ubumwe no kugira umuhate mu kurinda ikiremwamuntu. Binyuze mu kudusangiza ubuhamya bwabo, turi gushyira imbaraga mu bufatanye bwacu mu kurwanya ko ako kaga kakongera kubaho ukundi.'

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha, yagaragaje ko kwakira abo basirikare ari igikorwa cy'agaciro kandi ko inkuru ya bo ifitanye isano n'abarokoye, abakijije kandi babohoye Abanyarwanda mu bihe by'amage.

Yashimangiye kandi ko inkuru ya bo igaraza icyo bisobanuye mu guha agaciro ikiremwamuntu mu gihe cy'umwijima.

Abo basirikare barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Elhadji Babacar Faye muri Senegal, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Major Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wa Ghana.

Abo basirikare bakoze ibikorwa mu buryo bw'intagarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw'Abatutsi.

Ubwo Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'Ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu banze kubyubahiriza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo.

Aba basirikare ba Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi mu gihe bafatwaga nk'aho aribo bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

Mu mezi atatu yashize Abatutsi bicwa, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

Mu 2016, Gen Dallaire yabwiye Al Jazeera ko aba basirikare ba Ghana bagaragaje ubutwari aho ibihugu by'ibihangange byari byananiwe.

Yakomeje avuga ko aba basirikare ba Ghana iyo bataba mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, haba harapfuye abantu benshi.

Ati 'Ishingiro ry'ibintu byose no kuba narabashije gusigara ngakora ibishoboka byose, ni abasirikare ba Ghana na Gen Anydioho wagumanye natwe.'

Abasirikare ba Ghana basigaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagira uruhare mu kurokora bamwe
Gen. Henry Kwami Anyidoho wari uyoboye abo basirikare, mu 2022 yambitswe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame impeta y'ishimwe izwi nk'Indengabaganizina



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-loni-b-abanyafurika-bagumye-mu-rwanda-mu-gihe-cya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)