Iyi baruwa yanditswe ku wa 17 Nyakanga 2025, bigaragara ko yari yandikiwe Iradukunda Benjamin, usanzwe ashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri (Animateur).
Ni ibaruwa yarimo amagambo akakaye, isa n'itesha agaciro uwo mukozi, cyane ko hari aho uyu muyobozi yanditse ko Iradukunda 'arutwa n'udahari' n'ibindi.
Mu kiganiro yagiranye na TV1, Nambajimana yasabye imbabazi ku magambo akakaye yakoresheje, avuga ko atari akwiriye gukoreshwa abwirwa umuntu ndetse ko nta rundi rwango yabikoranye.
Ati 'Nabanza gusabira imbabazi amagambo yumvikanye muri iriya baruwa, yaba ari Iradukunda Benjamin musabye imbabazi n'abandi bose basomye iriya baruwa. Ariya magambo ntabwo yari akwiriye rwose ubwo mwambabarira.'
Nambajimana yavuze ko intandaro yo kwandika iriya baruwa, yari amakosa yagiye agaragara kuri uyu mukozi ayobora mu bihe bitandukanye.
Byahumiye ku mirari igihe Iradukunda yaherekezaga abanyeshuri bari bagiye mu biruhuko kuri Gare ya Rusizi. Hari ku wa 30 Kamena 2025.
Nambajimana yavuze ko Iradukunda yavuyeyo ntiyagaruka mu kazi ntawe yamenyesheje, kandi abandi banyeshuri bari basigaye mu bizamini bya leta baragombaga kwitabwaho.
Iradukunda yamaze hafi iminsi ine, agaruka ku wa 04 Nyakanga 2025, Akanama gashinzwe imyitwarire muri iri shuri kemeza ko agomba kugawa, Umuyobozi w'Ishuri abikora abinyujije mu ibaruwa yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.
Ati 'Kandi nari ndi mu kigo ntiyambwira ko agiye ngo twite ku bandi bana basigaye. Mu kumwandikira nibutse n'ibyagiye bikorwa kandi tugerageza kumuhendahenda, bituma nandika muri buriya buryo busa nk'aho bushaririye.'
Nambajimana yavuze ko nta rundi rwango yabikoranye, yisegura kuri buri wese wamutekereje uko atari, ko ibyo yanditse yabitewe no guharanira inyungu z'akazi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, na we yari yanenze imvugo yakoreshejwe muri iriya baruwa ndetse avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana icyo kibazo.
Ati 'Inyandiko imeze kuriya ntikwiriye kuba yakoreshwa n'Umunyarwanda cyangwa se n'undi wese wiyubaha kandi ukwiriye kubaha na mugenzi we.'
Yavuze ko bateganya guhura n'abagiranye ikibazo, harebwe igikwiriye gukorwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye n'abakozi ba Leta, by'umwihariko abo mu burezi.
