Aba baturage bagiye gutangira kuhirirwa imyaka binyuze mu mushinga wa 'Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP II)', washyizweho na Leta y'u Rwanda.
Ku ikubitiro, muri Kanama 2025, uzatangirira kuri hegitari 580 zo muri uyu murenge, bikaba biteganyijwe ko uzasiga hegitari zirenga 2000 zuhirwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abaturage ba Ndego bakunze guhura n'ikibazo cy'izuba ryinshi rituma bateza neza nk'uko ahandi bigenda, akaba ari na yo mpamvu leta yashyizeho uyu mushinga ugamije kubuhirira imirima.
Ati 'Ndego ni ahantu hakunze kwibasirwa n'izuba. Hari umushinga mugari uteganya kuhira kuri hegitari zirenga 2000. Muri uku kwezi twatangiye, tugiye guhera kuri hegitari 580 zegamiye ku kiyaga cya Kibare, ariko no mu Ukwakira hazatangira n'izindi hegitari nk'izo.'
Meya Nyemazi yavuze ko umushinga wose numara gukorwa, uzasiga hegitari zirenga 2.250 zuhirwa mu gufasha abaturage ba Ndego kubona umusaruro, dore ko ubutaka bwabo bukunze kwibasirwa n'izuba ryinshi.
Mukanoheri Philomene utuye mu Kagari k'Isangano, avuga ko amaze umwaka muri uyu Murenge ariko nta musaruro yigeze abona kubera izuba.
Ati 'Njye maze umwaka inaha mvuye mu mahanga ariko uwo mwaka wose nta na rimwe ndezamo kubera izuba ryinshi. Rero icyo nasaba leta ni uko bakwihutisha uwo mushinga wo kuhira kuko imibereho ni mibi kubera kurumbya.'
Minani Sylivestre utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Kamabuye umaze imyaka 28 atuye muri aka agace, avuga ko beza inshuro imwe mu mwaka kubera izuba ryinshi.
Ati 'Ubu tumaze imyaka ibiri tuteza, igisubizo kirambye ni uko batwuhirira imyaka ni bwo twakweza. Hashize imyaka ibiri batubwira ko uburyo bwo kuhira bugiye gutangira, ariko ntibwihutishwa.'
Biteganyijwe ko ibihingwa bihingirwa hamwe ku butaka buhujwe birimo ibishyimbo, ibigori na Soya ari byo bizajya byibandwaho cyane muri uyu murenge.
Umurenge wa Ndego ni umwe mu ikunze kwibasirwa n'amapfa aturuka ku zuba ryinshi rituma abaturage bateza neza. Uyu murenge kandi ubarizwamo Ikiyaga cya Kibare gihuza u Rwanda na Tanzania, akaba ari na cyo kizakurwamo amazi yo kuhirira abaturage.




