Byatangajwe ku wa 22 Kanama 2025 ubwo icyiciro cya kabiri cy'aba bakozi basozaga amahugurwa y'iminsi itanu ku buhuza. Abasoje aya mahugurwa baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ni amahugurwa baherewe mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD).
Muhirwa Vincent, wo mu Karere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko amahugurwa bahawe ahura neza n'inshingano basanganywe zo guhuza abaturage bafitanye ibibazo kugira ngo batajya mu manza.
Ati 'Ntitwari tuzi uburyo buboneye twaganirizamo abantu bakimbiranye kugeza ubwo bageze ku cyemezo cyo kwiyunga. Ubu tugiye kunoza akazi dushinzwe kandi binagirire inyungu abaturage.'
Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Ngororero, Uwingabire Jeannette Sarah yavuze ko we yari asanzwe afasha abaturage gukemura amakimbirane, yemeza ko ubu agiye kurushaho kubishyiramo imbaraga 'kugira ngo bwa butabera nsanasano burusheho kuboneka, kandi budahenze.'
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera, ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Gahongayire Myriam, na we yeretse abahuguwe ko bahanzwe amaso n'igihugu mu kugabanya imanza mu nkiko.
Yagize ati 'Turabasaba ko aya mahugurwa azazana impinduka mu mitangire ya servisi bityo igihugu kikagera ku ntego cyihaye muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), zijyanye no kwimakaza ubutabera bunoze.'
Izo ntego zirimo kugabanya ½ cy'ibirarane by'imanza biri mu nkiko, kongera itangwa rya serivisi nziza ku kigero kiri hejuru ya 90%.
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yasabye abahuguwe guhagararira neza MINIJUST aho bakorera, bafasha abaturage kumva neza ko ubuhuza ari uburyo bwiza bwabegerejwe ngo bakemure amakimbirane bidasabye gusiragira mu nkiko.
Aba bahuguwe ubu bose hamwe babaye 90 mu gihugu hose. Buri karere kaba gafite abakozi batatu ba MAJ.
MAJ yatangiye mu Rwanda mu 2007. Mu bakozi batatu bayigize ku karere harimo umuhuzabikorwa n'abandi babiri bamwunganira. Umwe aba ashinzwe gukurikirana irangizwa ry'imanza mu karere undi ashinzwe gukurikirana ibibazo bishingiye ku ihohotera n'ibikorwa by'abunzi.






Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-maj-bose-bamaze-guhugurwa-ku-buhuza