Dusabe ni umwe mu bari guhabwa amahugurwa i Mutobo, amufasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwitandukanya n'uyu mutwe agataha mu Rwanda.
Yinjiye muri FDLR mu 1998 ajyanywe na Cure Ngoma usigaye ari umuvugizi w'uyu mutwe muri iki gihe.
Ati 'Najyanywe n'umunyapolitiki anyumvisha ko tuzajya tubana, anyizeza ibitangaza. Bamwita Cure Ngoma. Nyuma haza gusohoka itegeko ko nta muntu wemerewe gutunga umuntu ugifite imbaraga, ko agomba guhabwa imyitozo ya gisirikare akabona kumutunga ari umusirikare wemewe.'
Amaze kurangiza imyitozo, yashyizwe mu barinzi ba Gen Iyamuremye Gaston wiyita Gen Rumuli, uyobora Umutwe wa FDLR.
Ati 'Bakajya bategura imirwano tukajyayo, akazi karakomeza biza kugera aho banjyana mu byo gucuruza kugira ngo abasirikare bajye babona uko barya umunyu. Njye nacuruzaga ihene'
Ihene bacuruzaga ni izo abarwanyi b'uyu mutwe bororaga. Usibye ubworozi, ibindi byavanwagamo amafaranga ni ibijyanye n'amabuye y'agaciro n'ubucuruzi bw'ibishyimbo. Yamaze imyaka ine ari byo akora.
Ati 'Buri kwezi warakoraga wabona amadolari 15 ukayohereza, bakajya bakwandikira icyangombwa kugira ngo abandi basirikare batazakubona bakagira ngo waratorotse.'
Yavuze ko ubwo bucuruzi bwakorwaga n'abantu benshi, kandi ko bitabaga byoroshye kubona amafaranga kuri we kuko byari nko gusahura abaturage.
Ati 'Hari abajyaga gusoresha abacukura amabuye y'agaciroâ¦hari abantu benshi babikora.'
Raporo zitandukanye zigaragaza ko umutwe wa FDLR ukura amafaranga mu bucuruzi burimo ubwo ikorera muri Pariki ya Virunga.
Mu 2022, Raporo y'Impuguke za Loni yagaragaje ko "Amakara acibwa muri Pariki y'Igihugu ya Virunga agize isoko rinini ry'amafaranga ya FDLR'.
Iyo raporo igaragaza ko FDLR ifite ibirindiro muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo, mu byanya bibungabunzwe bya Pariki y'Igihugu ya Virunga no mu mashyamba ya Rutshuru mu duce twa Bwito, Binza, Bukoma na Busanza.
Dukuze yavuze ko abayobozi b'uyu mutwe bahoraga bashyira igitutu ku barwanyi bawo, babumvisha ko ugerageje gutahuka mu Rwanda, bitamugwa amahoro kuko agirirwa nabi. Gusa ngo ibi si byo namba ari nayo mpamvu asaba abakiri mu mashyamba kwitandukanya n'abafite ingengabitekerezo.
Ati 'Ingengabitekerezo ni byo, nta somo bakwigisha atari ukuvuga ngo tujye guhirika ubutegetsi bwa Kagame, bw'Abatutsi.'
Yasabye abo babanye ku mu mashyamba bakiri yo gukora amahitamo mazima bagataha aho kuyasaziramo.
