Dr. Ngirente yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe ku itariki ya 30 Kanama 2017, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, ku wa 23 Nyakanga, 2025.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Dr. Ngirente yashimiye icyizere yagiriwe n'Umukuru w'Igihugu, avuga ko yungukiye byinshi muri uru rugendo rwari rugiye kumara imyaka umunani.
Ati 'Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye.'
Abanyarwanda benshi bagarutse kuri uru rugendo, bashimira Dr. Ngirente ku kazi keza yakoze ubwo yari mu mu nshingano zitoroshye zo kuyobora Guverinoma y'u Rwanda.
Nk'uwiyita Dr. Dash yagize ati "Mureke dufate umwanya dushimire uyu mu-papa, Dr. Ngirente Edouard. Imyaka hafi 10 ari kumwe na Perezida Paul Kagame mu guteza imbere u Rwanda."
Mureke dufate umwanya dushimire uyu mu papa Dr. Ngirente Edouard.
Imyaka hafi 10 ari kumwe na President Paul Kagame muguteza imbere u Rwanda â¥️â¥️
Andika uti Warakoze â¥️â¥️ pic.twitter.com/nB7DwzLyYR
â" Dr. Dash 🇷🇼 (@dr_dash250) July 23, 2025
Ignatius R. Kabagambe nawe ati "Mureke dushimire Dr. Edouard Ngirente ku bwitange bwe nka Minisitiri w'Intebe. Mu Rwanda, izi mpinduka ziba zifite icyo zigamije, aho kuba igihano. Aho azajya hose, twizera ko biri mu murongo w'intego nyamukuru z'igihugu. Warakoze ku musanzu wawe mu kubaka igihugu."
THANK YOU, RT. HON. Ngirente
Let's appreciate Rt. Hon. Dr. @EdNgirente for his dedicated and scandal-free service as Prime Minister. In Rwanda, such transitions are purposeful - not punitive. Wherever he's headed, we trust it aligns with national priorities. Thank you for your⦠https://t.co/PvOhrKX4xt pic.twitter.com/oPCQGHsFpn
â" Ignatius R. Kabagambe (@KabagambeI) July 23, 2025
Dady de Maximo Mwicira-Mitali yavuze ko Dr. Ngirente ari umuyobozi udasanzwe. Ati "Abayobozi beza ntabwo bakunze kuboneka, uri umwe muri bo. Ubwitange bwawe ku gihugu buzahora buzirikanwa. Warakoze kuri bwitange bwawe ku gihugu cyacu."
Great leaders are rare, and you're one of them, your selfless service to the nation will always be remembered, thank you for your dedicated service to our country, thank you for your service , thank you for being a great leader, thank you for the clear goals and the safeâ¦
â" Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) July 24, 2025
Uwiyita Urinde Wiyemera? yibajije niba u Rwanda rwarigeze rugira Minisitiri w'Intebe nka Dr. Ngirente, ati "Sinzi niba twarigeze tugira PM (Minisitiri w'Intebe) mwiza ukuruta, warakoze kuri buri kimwe Sir!"
Sinzi niba twarigeze tugira PM mwiza Ukuruta, warakoze kuri buri kimwe Sir!
â" Urinde Wiyemera? (@kemnique) July 24, 2025
Asibomana nawe ati "Natwe Abanyarwanda turabashimiye nyakubahwa Minisitiri [w'Intebe], mwaduhesheje ishema kandi mukorera u Rwanda mutizigamye mu myaka umunani ishize. Twizere ko tukiri kumwe mu rugendo rw'iterambere. Amahirwe masa mu mirimo yindi muzashingwa."
Natwe Abanyarwanda turabashimiye nyakubahwa Minister mwaduhesheje ishema kandi mukorera u Rwanda mutizigamye mu myaka 8 ishize. Twizereko tukirikumwe mu rugendo rw' iterambere. Amahirwe masa mu mirimo yindi muzashingwa
â" Asibomana (@Asibomana2) July 24, 2025
Mukama Celestin nawe yunzemo ati "Mwarakoze Nyakubahwa, mu gihe mumaze mukorera igihugu n'Abanyarwanda muri rusange. Watubereye umuyobozi mwiza mu buryo bwose. Amahirwe masa mu buzima bukomeje imbere."
MWarakoze Nyakubahwa, mugihe mumaze mukorera igihugu n'abanyarwanda muri rusange. Watubereye umuyobozi mwiza mu buryo bwose. Amahirwe masa mubuzima bukomeje imbere
â" Mukama Celestin (@CelestinMukama) July 23, 2025
Yezakuzwe yavuze ko akazi keza ka Dr. Ngirente gakwiriye gushimirwa, ati "Turagushimira Nyakubahwa kandi impinduka mu bukungu zaragaragaye, ubu hari ibyo Abanyarwanda tumaze kugeraho kandi dufatanije n'Umukuru w'Igihugu wacu, Umutoza w'Ikirenga, turizera ko n'ibisigaye tuzabigeraho. Muragahorane Imana n'u Rwanda hamwe n'umubyeyi wacu, Paul Kagame tumuhorane."
Turagushimira Nyakubahwa kandi impinduka mubukungu zaragagaye ubu hari ibyo abanyarwanda tumaze kugeraho kandi dufatanije na HE wacu Umutoza w'ikirenga turizerako nibisigaye tuzabigeraho.
Muragahorane Imana n'urwanda hamwe n'umubyeyi wacu HE palu Kagame tumuhoraneâ" Yezakuzwe (@Yezakuzwe72) July 24, 2025
Gonzaga Muganwa yagize ati "Ngirente ni Minisitiri w'Intebe warushije abandi mu gihe cya FPR (kuva mu 1994)."
Ngirente is by far the best Prime Minister of the RPF era! pic.twitter.com/1xQQnl4xY3
â" Gonzaga Muganwa (@ibiriti) July 23, 2025
Uwita Amazi i Kanombe we yavuze ko Dr. Ngirente ari we Minisitiri w'Intebe mwiza u Rwanda rwagize kuva rwabaho.
Ngirente is by far the best Prime Minister of the RPF era! pic.twitter.com/1xQQnl4xY3
â" Gonzaga Muganwa (@ibiriti) July 23, 2025
Uwiyita South Weste yavuze ko yifuza kumubona mu zindi nshingano, ati "aratuje kandi akora neza. Ndizera ko azabona umwanya mushya".
He is calm and correct, I hope he will get a new position.
â" SOUTH WESTE (@Zazu967) July 23, 2025
Eric nawe yashimiye ibikorwa bya Minisitiri w'Intebe, ati "Watubereye umuyobozi mwiza, ugira uruhare runini mu guteza imbere igihugu mu buryo bugaragarira buri wese keretse indashima zitajya zibura ibyo zinenga. Imana izagufashe no mu yindi mirimo uzakora kandi uzakomeze guteza imbere igihugu cyacu."
Uwiyita Yantare yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kugira Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard. Ati "Ntabwo wakumva ishema Abanyarwanda batewe no kukugira nyakubahwa Dr. Edouard Ngirente. Warakoze kandi ubudasa werekanye bwatumye twese tugukunda."
Ntago wakumva ishema abanyarwanda batewe no kukugira nyakubahwa @EdNgirente warakoze Kandi ubudasa werekanye bwatumye twese tugukunda
â" YANTARE (@GShengero) July 23, 2025