Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimbana na bagenzi be rwasubitswe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 7 Nyakanga ariko rwimuriwe ku wa 23 Nyakanga 2025.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugira ngo rusubikwe byasabwe n'Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari iperereza rigikorwa ritarasozwa.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa na Ingabire Victoire Umuhoza wahamagajwe n'uru rukiko ari mu baregwa.

Kuri ubu Ingabire Victoire ari gukorwaho iperereza ndetse, biteganyijwe ko ku wa 8 Nyakanga 2025 azagezwa imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw'amategeko n'icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Bakurikiranyweho kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga no gutangaza amakuru y'ibihuha.

Ni ibyaha bakoze bishingiye ku mahugurwa yateguwe na Dalfa Umurinzi, yari agamije kwigisha abanyamuryango bari mu nzego z'ubuyobozi icyo bise 'Uburyo bwakoreshwa mu gukuraho ubuyobozi bw'igihugu hadakoreshejwe imirwano, hagakoreshwa imbaraga z'abaturage nyamwinshi binyuze mu myigaragambyo'.

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimbana na bagenzi be rwasubitswe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-ruregwamo-umunyamakuru-nsengimbana-na-bagenzi-be-rwasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)