Abanyarwanda barenga miliyoni 1,7 bimukiye ahandi bashaka imibereho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abo mperutse kumva baganira, umwe abwira mugenzi we ngo aho akandagiye hose mu Mujyi wa Kigali ahahurira n'umuntu wo mu gace k'iwabo ari mu mirimo ikomeye n'iyoroheje.

Mu buhanga bw'abakurambere, baritegereje basanga akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze!

Muri icyo gihe ba sogokuru berekezaga muri Uganda gushaka ifaranga ryabonaga umugabo rigasiba undi mu Rwanda. Abagenda uyu munsi bari mu kigero cyo gukora bimukira i Kigali cyangwa mu yindi mijyi aho bashobora kubona akazi.

Ushatse wavuga ko n'ubu kubona amafaranga bitoroshye kuko bisaba kwiyuha akuya, ariko mu myaka irindwi ishize abantu barenga miliyoni 1,5 binjiye mu mubare w'abashobora gukoresha arenga ibihumbi 560 Frw ku mwaka bagura amafunguro, imyambaro, kwishyura inzu yo guturamo n'ibindi by'ibanze umuntu akenera buri munsi.

Imibare ya NISR igaragaza ko abantu bari mu cyiciro cy'abimutse bavuye ahantu hamwe bakajya ahandi mu myaka itanu ishize barenga miliyoni 1,8, Abanyarwanda muri bo barenga gato miliyoni 1,7 na ho abanyamahanga bimukiye mu Rwanda bari mu kigero cyo gukora (bafite imyaka 16 kuzamura) barengaga ibihumbi 61.

Imibare igaragaza ko abari mu kigero cyo gukora bo mu Ntara y'Amajyepfo barenga ibihumbi 149 ari bo benshi bavuye mu ntara imwe bimukira mu Mujyi wa Kigali mu myaka itanu ishize.

Bakurikirwa n'abavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y'Iburasirazuba barenga ibihumbi 133, mu gihe abavuye Iburasirazuba bakajya i Kigali kugeza mu 2024 barengaga gato ibihumbi 100.

Abavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y'Amajyepfo na bo barenga gato ibihumbi 100.

Umujyi wa Kigali waciye agahigo ko kuba ari ho herekeje abantu benshi bari mu myaka yo gukora, ariko uba n'agace kavuyemo abantu benshi bagejeje igihe cyo gukora mu myaka itanu ishize bajya ahandi.

Hari benshi bimukira mu bice bitandukanye bagiye gukora imirimo isaba imbaraga kurusha isaba ubumenyi

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko abantu bimuka bava mu bice batuyemo bagiye gushaka akazi, bagura ibikorwa byabo cyangwa gushaka ahaberanye n'ibyo bakora.

Ati 'Usanga impamvu zijyanye no gushaka akazi ari zo nyinshi kandi bikaba abinjira mu mijyi baje gushaka amahirwe mashya, kandi hari n'abava mu mijyi bahafite ubumenyi, bavomye ubumenyi mu mijyi bajya gushakira amahirwe y'imibereho hanze y'umujyi. Nk'urugero abamotari bakorera mu ntara abenshi azakubwira ngo nabanje gukorera i Kigali nyuma maze kubona moto yanjye nigira mu cyaro kuko ari ho hari amafaranga.'

Imibare igaragaza ko abarenga 33,6% by'abantu bimutse mu bice bari batuyemo babarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu gihe abantu 28% bimutse bari mu kigero cyo gukora bavuye mu karere kamwe ko mu Mujyi wa Kigali bimukira mu kandi ko muri uyu mujyi cyangwa hanze yawo.

Hari abantu kandi bimukiye mu bice by'Iburasirazuba bagiye kugura amasambu n'ibindi bikorwa bishobora gufasha abantu kwagura ibikorwa byabo.

Serivisi z'umujyi n'inganda bikurura abantu benshi

Kaberuka yavuze mu bice by'imijyi n'ahandi hari ibikorwa bikomeye by'ubukungu ari ho abantu benshi bimukira cyane ugereranyije n'ahandi.

Ati 'Abantu bakurikira aho ayo mahirwe y'akazi ari. Akazi gaturuka mu nganda, gaturuka muri serivisi zitandukanye, gaturuka ku bucuruzi, n'iyi mijyi iba ku mipaka na yo ikurura abantu nubwo baba basanganywe abaturage batuye muri ibyo bice ariko umuntu uwo ari we wese agana ahari akazi.'

Kaberuka avuga ko abakora mu nganda baba barimo abafite ubumenyi bwihariye ariko umubare munini ukaba uw'abafite ubumenyi budahambaye bakora imirimo yo guterura no gushyira ku murongo ibyakozwe n'inganda.

Hakwiye ingamba z'imiturire ahari ibikorwa bikurura abantu

Mu mujyi wa Kigali hatangiye gahunda yo gutuza abantu mu buryo bugezweho hubakwa amacumbi ahendutse, inzu nyinshi zigashyirwa ku buso buto.

Kaberuka yahamije ko n'ahari ibyanya by'inganda hakwiye gushyirwa uburyo abazikoramo babona amacumbi ahendutse ku buryo n'abakorera amafaranga make bashobora kuyabamo.

Ati 'Iyo Leta zidashyizeho gahunda ihamye ugasanga hafi y'inganda hatangiye guturwa mu kajagari kuko ba bantu bagiye kubona imirimo mu nganda usanga benshi baba bafite imirimo iciriritse banahembwa make bashakisha aho batura.'

Yatanze urugero rw'igihe inganda zabaga i Gikondo wasangaga ahazwi nka Camp Zaire, mu Rugando n'ahandi haratuwe n'abantu bajyaga gushakisha akazi mu nganda.

Ati 'Buriya turiya tujagari twatewe n'inganda zari hasi hariya abantu bajyaga gukoramo bakajya gushaka aho batura hafi y'inganda. N'ubu rero ahantu hose hari ibyanya by'inganda abantu bashinzwe imiturire bagombye kubihuza bakavuga ngo aha nantu tuhashyire gahunda yo gutuza abantu mu nzu abantu baturamo zidahenze kandi zikoze neza.'

Kaberuka yahamije ko Leta ikwiye gushyiraho ibikorwa remezo na serivisi mu bice byose by'igihugu kugira ngo abantu bose badashirira ahantu hamwe, bagashyira igitutu ku mijyi kandi iba idafite ibihagije byatuma babaho.

Inganda zimwe zikoresha abafite ubumenyi bwihariye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-miliyoni-1-7-bimukiye-ahandi-bashaka-imibereho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)